Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje
ko amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze mu kwamamaza Visit Rwanda
agiye gushyirwaho akadomo.
Kuva
muri 2018 ni bwo Arsenal yagiranye amasezerano n’u Rwanda binyuze mu
Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) aho yambaraga ‘Visit Rwanda’ ku
kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe
y’abagore.
Kuri
ubu aya masezerano yari amaze imyaka 8 agiye gushyirwaho akadomo aho azarangira
muri Kanama muri 2026.
Ubu
bufatanye bwagize uruhare rukomeye kuko nko mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye
abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.3, rwinjiza miliyoni 650 z’amadolari aho
hiyongereyo 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiraga.
RDB
ivuga ko ibyo bagezeho birenze kure intego bari bafite ubwo ubu bufatanye bwari
bugitangira ndetse ko bwafashije mu kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo
bugatuma abafana benshi bamenya u Rwanda.
Usibye
ibi kandi ubu bufatanye bwanashyigikiye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuba ihuriro
rya siporo muri Afurika no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bya siporo ndetse
bunashyigikira ibikorwa byo guteza imbere ruhago ku rwego rw’abakiri bato no
kuzamura ubumenyi bw’abatoza.
Muri
aya masezerano y’u Rwanda na Arsenal kandi hari abantu batandukanye baturutse
muri iyi kipe baje gusura u Rwanda barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary
Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Baje gusura
ibyiza nyaburanga no kwitabira umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.
Umuyobozi
Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yashimye urugendo rw’iyi myaka umunani. Ati:
“Twishimira ibyo twagezeho muri uru rugendo rwasize amateka mu kumenyekanisha u
Rwanda ku isi. Twubatse ishusho nshya y’igihugu mu bukerarugendo kandi
twishimira umusaruro wavuye muri ubu bufatanye. Ubu tugeze mu cyiciro gishya
cyo kwagura isoko ryacu mu mikino itandukanye ku isi.”
Yongeyeho
ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo NBA, Los Angeles
Clippers yo muri NBA na LA rams ikina NFL.
Like This Post? Related Posts