Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yashyizwe mu bagore 20 baharaniye uburenganzira n’iterambere ry’umugore mu bihugu bigize Umuryango w’ibivuga Igifaransa, OIF.
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku
itariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Kimwe n’aba bagore bandi 19 bahuriye ku
kuba baraharaniye uburenganzira bwa bagenzi babo, mu bihugu bakomokamo.
Mu
kubaha icyubahiro no kuzirikana ibikorwa byabo, amashusho yabo uko ari 20
yashyizwe muri Kigali Convention Centre, ahabereye inama ya 46 y’Abaminisitiri
b’ibihugu bigize OIF, yateraniye i Kigali ku wa 18-20 Ugushyingo 2025.
Iyi
nama ifite insanganyamatsiko ivuga “imyaka 30 nyuma ya Beijing, uruhare
rw’umugore mu bihugu bigize OIF”.
Abagore
20 batoranyijwe nk’icyitegererezo ni abagize uruhare mu buryo butandukanye mu
guteza imbere uburenganzira bw’abagore mu bihugu byabo n’ahandi.
Ingabire
ari mu bashinze umuryango PROFEMME Twese Hamwe, ayobora Transparency
International ishami ry’u Rwanda, ndetse yanabaye umunyamakuru wa ORINFOR (RBA
y’ubu), akora muri IBUKA, n’indi miryango itari iya Leta.
Ingabire
ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu
2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.
Abandi
bagore bari muri 20 batoranyijwe harimo Umufaransakazi Simone Veil (1927-2017),
Michelle Bachelet wo muri Chili, Zaruhi Batoyan wo muri Arménie na Aïcha Chenna
wo Maroc n’abandi.
Ubutumwa
buherekeje aya mafoto buvuga ko uyu ari umubare muto mu rutonde rurerure “mu
bihumbi by’abagore bo mu bice bihugu bigize Francophonie bakora ubutaruhuka
bagamije guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”
Ushaka
kureba urutonde rw’abagore bose bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere
umugore, kanda hano.