Umugabo w’imyaka 47 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu cyumba amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye kuko yari amaze kubigerageza izindi nshuro ebyiri atabarwa n’abaturanyi, nyuma y’aho aketse ko umugore we yamuciye inyuma.
Byabaye
ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Kajugujugu, mu
Kagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.
Uyu mugabo yari yubakanye n’umugore w’imyaka 37,
babyaranye abana batandatu, gusa ngo yahoraga avuga ko umwe atari uwe kuko nta
numwe basa mu muryango we, kandi ngo kubona uwo mwana byamuteraga igikomere.
Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko umugore wa
nyakwigendera ari we watabaje abaturanyi nyuma yo kuva mu murima agasanga
umugabo yasize mu rugo amanitse mu mugozi.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko umugore
yavugije induru, abaturage batabaye basanga umugabo amanitse mu kiziriko
cy’inka yapfuye.
Yagize ati: “Umugore we yatubwiye ko uyu mugabo bamusize mu
rugo wenyine, umugore yagaruka agasanga umugabo amanitse mu cyumba bararamo
yapfuye.”
Amakuru avuga ko inshuro ya mbere nyakwigendera yiyahuje
umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, ariko batabarira hafi bamujyana ku bitaro
bya Murunda, aravurwa arakira.
Ku nshuro ya kabiri, uwo mugabo yatabawe ubwo yari mu
ishyamba agiye kwimanika, ariko abwira abaturanyi ko ‘bakorera ubusa kuko yamaze gufata icyemezo cyo
kwiyahura’.
Twagirayesu Olivier, Umukuru w’Umudugudu wa Kajugujugu,
yavuze ko uyu mugabo yahoraga ahigira kwiyambura ubuzima, ngo yari aherutse no
gutwika imyenda y’umugore we yahozaga ku nkeke amushinja kumuca inyuma.
Ati: “Umugore we, bari bafitanye abana 6, avuga ko
harimo uwo yabyaranye n’undi mugabo; umugore abihakana, umugabo afata icyemezo
cyo kwiyahura anabigeraho nk’uko yahoraga abivuga anabigerageza.”
Twagirayesu yatangaje ko mu Mudugudu ayobora
bahangayikishijwe n’indi miryango itatu ihora mu makimbirane adashira,
bagaterwa ubwoba n’uko bishobora kuzateza ibyago cyangwa kwicana.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe
imibereho myiza y’abaturage, Umugabwa Marie Chantal, asaba abaturage kwirinda
ibintu byose byatuma biyahura, kuko ngo ari igikorwa cy’ubugwari.
Uyu muyobozi avuga ko abazajya bagira ibibazo bakwegera
inshuti n’abavandimwe bakabagira inama; aho byanze, bakegera ubuyobozi, hanyuma
byananirana bakagana inkiko zikabatandukanya.
Umugabwa yabwiye Imvaho Nshya ko muri aka Karere hagiye
gutangizwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, ririmo n’irikorerwa mu ngo,
imiryango ikazongera kuganirizwa ku mibanire myiza no kwirinda amakimbirane.
Yagize ati: “Dufite ingo zirenga 500 zibana mu makimbirane, arimo n’atangiye kurenga inkombe, nubwo hari abigishwa bakayavamo.”