• Imikino / FOOTBALL

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko impamvu atakoresheje Niyonzima Olivier Sefu,  Serumogo Ally na Bigirimana Abedi ari umubera uburwayi, mu gihe guhindura Pavelh Ndzila byatewe n'uko bashakaga guhindura.

Ku cyumweru taliki ya 23 Ugushyingo, nibwo Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali 2-0, mu mukino w'umunsi wa 8 wa Shampiyona,  kuri uyu mukino Rayon Sports yakoze impinduka 6, ugereranyije n'abakinnyi bakinnye ku mukino uheruka batsinzwe na APR FC, Niyonzima Olivier Sefu,  Ally Serumogo, Abedi Bigirimana,  Tambwe Gloire,  Pavelh Ndzila na Musore Prince , bose ntabwo babanjemo kuri uyu mukino.


Captain wa Rayon Sports Ally Serumogo ntabwo yari mu bakinnyi iyi kipe yakoresheje itsindwa na AS Kigali 

Uretse Musore Prince wari ku ntebe y'abasimbura , abandi bakinnyi 5 ntabwo bari mu bakinnyi iyi kipe yakoresheje, uretse Tambwe Gloire wagize ikibazo cy'imvune ku mukino wa APR FC,  abandi bakoze imyitozo ya nyuma bitegura uyu mukino , umutoza wa Rayon Sports Haruna Feruzi,  yavuze ko Niyonzima Olivier Sefu yari arwaye tifoyide, Abedi Bigirimana nawe yari arwanye.

Haruna Feruzi kandi yavuze ko Serumogo Ally nawe yari afite igikomere yakuye ku mukino wa APR FC,  kuri Pavelh Ndzila  we yari impamvu itandukanye , uyu mutoza yagize ati "Pavelh naho nyine ni abazamu 3 umwe agomba gusigara , nubwo tuvuga ko ntawuhindura ikipe itsinda, twatakaje ku mukino uheruka twagombaga no guhindura , njyewe ku cyizere mfite kuri uriya mwana Yves, mbona ko ari umwana uzi gufata , ni ukumuha nawe icyizere, akiyumva mu ikipe".


Pavelh Ndzila nawe ntabwo yari mu bakinnyi ba Rayon Sports kuri iki cyumweru 

Hari amakuru tudafitiye gihamya , avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports,  bwaba bwaracyetse ko aba basore baba barariye ruswa, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC,  cyane ko bose uko batakoreshejwe ku munsi wejo, bagize umukino mubi ubwo banyagirwaga 3 na mucyeba, si ubwa mbere ubuyobozi bwa Rayon Sports bushyize kuruhande abakinnyi , bacyekwaho kuyitsindisha nkana.


Tambwe Gloire yagize imvune ku mukino wa APR FC 


Aba Rayon nubu ntibarabona Abedi Bigirimana bari biteze 


Niyonzima Olivier Sefu nawe ntiyakoreshejwe na Rayon Sports

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments