Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana uri mu kigero cy'imyaka 39 y'amavuko yasanzwe
yiyahuye nyuma y'uko abeshywe ko umugore we wari warahukanye yashatswe n'undi mugabo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kayenzi, mu Kagali ka Karambi, mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko Nizeyimana Jean de Dieu, yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma y'uko abana be batabaje abaturage bari mu muganda rusange.
Abaturanyi ba Nizeyimana bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, yahamagaye umugore we kuri telefone amubeshya ko abana babo babiri biyahuye mu kiyaga cya Muhazi.
Icyo gihe umugore we wari warahukanye yigiriye inama yo guhamagara abaturanyi ababajije amakuru y'abana be bamubwira ko batiyahuye nk'uko yabibwiwe n'umugabo we.
Umugore amaze kumenya ko yabeshywe n'umugabo we yigiriye inama yo kubeshya umugabo we maze aramuhamagara amubwira ko atazongera kubana na we kuko yamaze no gushaka undi mugabo.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kayenzi, Gatoya Jean Pierre, yavuze ko uwo mugabo yiyahuye nyuma y'uko umugore amubwiye ko yashatswe nundi mugabo.
Yagize ati:"Urupfu twarumenye turi mu muganda rusange, nk'abayobozi twahise tugenda tugezeyo dusanga byarangiye yiyahuye, twahise twitabaza izindi nzego. Yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'umugore we wari umaze amezi abiri yahukanye."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Nizeyimana Jean de Dieu, yiyahuye nyuma yo kugorwa no kurera abana be yasigiwe n'umugore we wahukanye.
Ati:"Nizeyimana yiyahuye kubera ko yabonaga bimugoye kwita ku bana be babari (2) umugore yari yaramusigiye yahukanye. Yabohereje gusenya inkwi bagarutse basanga yiyahuye."
Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko mu rwego rwo ku rwanya amakimbirane mu muryango hashyirwaho amatsinda atandukanye afasha imiryango ifitanye amakimbirane.
Yagize ati:"Ingamba zihari ni uko twashyizeho amatsinda y'abantu bakuze barimo n'abakozi b'Imana, bafasha Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Akagari n'umukozi ushinzwe Iterambere n'imibereho myiza mu Kagari gukurikirana no gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango."
Nizeyimana Jean de Dieu yapfuye yiyahuye nyuma y'uko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri (2) ariko ntapfe. Inshuro ya Mbere yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko twangiza imyaka ariko aravuzwa arakira, nyuma y'igihe nabwo yongeye kugerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri akoresheje umugozi ariko ucika atarapfa.
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize muri ako Kagari ka Karambi, umusore wari umaze igihe gito arangije amashuri yisumbuye na we yariyahuye akoresheje umugozi.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.