• Amakuru /


Minisiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana,  yibukije Abanyarwanda kugira umuco w’isuku yo ku mubiri by’umwihariko iyo mu kanwa mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye ndetse no kugira impumuro nziza mu kanwa.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y'Amajyepfo mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo wabereye mu Murenge wa Gasaka.

Muri uwo muganda kandi Dr. Nsanzimana, usanzwe ari n'Imboni y'Akarere ka Nyamagabe yari kumwe n'itsinda ry'Abadepite riyobowe na Hon. Uwiringiyimana Philbert.

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko kugira isuku bihera ku mubiri, asaba Abanyarwanda kurangwa n’umuco w’isuku nk’uko biri mihigo y’igihugu.

Yagize ati:"Isuku iri mu byiciro byinshi, iya mbere ihera ku mubiri ntabwo umuntu akwiye kuva mu rugo adakarabye kuko ntabwo waba uri kubahiriza umuco wacu ugomba gushingira ku isuku."

Yakomeje avuga ko bakwiye kwibanda cyane ku isuku yo mu kanwa kuko iyo idakozwe neza yangiza amenyo bikaba byabaviramo kuyakura kuko kuyavura byananiranye.

Ati:"Mujye mwoza amenyo ndabinginze. Ntabwo ukwiye kuva mu rugo utogeje amenyo kuko abo muhura uragenda ubaha imyuka y’ibyo wariye rimwe na rimwe bimaze iminsi mu kanwa.”

Dr. Nsanzimana yabasabye ko mu bushobozi buke uko bwaba bungana kose, mu byo bashyira imbere hakwiye kuzamo kugura uburoso n’umuti w’amenyo kuko bidahenze.

Inzobere mu kwita ku menyo no ku buzima bwo mu kanwa zivuga ko amenyo atagiriwe isuku ashobora gufatwa n’indwara zitandukanye harimo gucukuka, kurwara ishinya n’izindi.

Ubushakashatsi bwa National Oral Health Survey 2021, bwerekanye ko indwara yo kwangirika kw’amenyo (dental caries) iri mu ndwara 10 zikunze kugaragara cyane mu rwego rw’ubuzima.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments