Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu (3) bakekwaho kwica baciye ijosi umugabo w’imyaka 21 y'amavuko witwa Abijuru Athanase, ubwo yari avuye aho acururiza yerekeje mu isantere ya Nyaruteja.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Shyombo, mu Kagari ka Nyabikenke, mu Murenge wa Kigembe, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Abijuru wishwe n'abagizi ba nabi yari asanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’inyama na canteen muri santere yitwa Umurangara, ubwo yari asoje akazi yerekeje mu isantere ya Nyaruteja, maze ageze mu nzira abantu baramutega baramwica.
Umuyobozi w’Akagari ka Nyabikenke, Nyirakamana Antoinette, yavuze ko ubwo uwo mugabo yerekezaga mu isantere ya Nyaruteja yageze ahantu hasa nk’ahari umwijima hitaruye ingo hagati y’ikawa, maze abantu bagahita bamutega bakamutema ku ijosi, ndetse banamwambura amafaranga yari afite.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo yaba yarishwe n’abantu bashakaga kumwihimuraho, kuko bari bamaze igihe bamuhigira ko bazamuhana.
Yagize ati:"Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe banafashwe barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho, aho yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana."
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma, mu gihe abakekwaho kumwica bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza, mu gihe iperereza kuri bo rigikomeje.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera Abijuru Athanase, asize umugore n’umwana umwe.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakekwaho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts