Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, yashyize hanze itangazo risaba abaturage bayo bari muri Tanzania kwigengesera kuko ku wa 9 Ukuboza 2025, iki gihugu gishobora kwibasirwa n’imyigaragambyo ikomeye.
Iri tangazo ryashyizwe hanze mu gitondo cyo ku wa
Mbere rivuga ko “Hari imyigaragambyo ikomeje gutegurwa y’abatavuga rumwe na
Guverinoma ku wa 9 Ukuboza, gusa ibikorwa by’imyigaragambyo bishobora gutangira
mbere, ku wa 5 Ukuboza.”
Ambasade ya Amerika ntiyigeze itangaza abari
gutegura iyi myigaragambyo, gusa yaburiye abateganya kujya muri Tanzania mu
minsi iri imbere ko bashobora guhura n’imbogamizi zikomeye z’ingendo, zirimo
gushyirwaho amasaha yo kuguma mu rugo, guhagarikwa kw’itumanaho rya internet,
gushyirwaho za bariyeri ku mihanda, no guhagarikwa kw’ingendo zambukiranya
amazi zerekeza cyangwa ziva muri Zanzibar. Yavuze ko n’indege mpuzamahanga
zishobora guhagarikwa igihe ibintu byaba birushijeho kumera nabi.
Yakomeje isaba Abanyamerika bari muri Tanzania
kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kubika amazi, ibiribwa, imiti
n’ibikomoka kuri peteroli bihagije, ndetse bakubahiriza amabwiriza ya Leta
y’iki gihugu.
Ambasade ivuga ko mu gihe haba imvururu zikomeye,
ubushobozi bwayo bwo gutabara cyangwa gufasha Abanyamerika baba bari mu kaga
bushobora kuba buke cyane.
Mu gihe iyi myigaragambyo yaba, yaba ikurikiye
iyabaye kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira, ahanini bitewe no
kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora
y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu, gusa abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko agiye kurwana urugamba rukomeye rwo gusubiza igihugu ku murongo mu ngeri zinyuranye.