• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwasubije telefone 431 z'ubwoko butandukanye ba nyirazo zifite agaciro k'amafaranga angana na miliyoni 94,500,000 Frw, zari zaribwe ba nyirazo zikaza gufatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Uru rwego rubinyujije mu butumwa rwashyize ku rubuga rwarwo rwa X rwahoze rwitwa Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01 Ukuboza 2025, rwagize ruti:"Uyu munsi, RIB yasubije telefone 431 z'ubwoko butandukanye zifite agaciro k'amafaranga angana na 94,500,000 Frw, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu."

RIB yakomeje iburira abantu bishobora mu bikorwa by'ubujura bwa telefone ko bakwiye kubihagarika kuko ingamba za ngombwa zihari zo gukurikirana no guhana abishora muri ibyo bikorwa.

Yibukije kandi abantu bose kutajya bagurira telefone aho babonye hose kuko hari iziba zigurishwa zaribwe.

Muri Gicurasi 2025, nabwo RIB yasubije  telefone ba nyirazo 332 zari zaribwe mu mezi atanu yari ashize zifite agaciro ka miliyoni 77,805,000 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko abibwe telefone bakwiye guhita batanga ikirego kuri RIB ndetse bagakoresha ibizwi nka ‘SIM Swap’ kugira ngo batibwa n’amafaranga baba bafiteho.

Dr. Murangira asaba abantu kugira amakenga kuko hari bamwe mu bibwe izo telefone mu buryo bwo kurangara kandi iyo zimaze kwibwa hari izo RIB itabasha kugaruza ku buryo icyiza ari ukugira amakenga.

Yasabye abafite ibigo bikoresha abakozi bacyurwa nijoro kujya babageza mu rugo neza kuko kubasiga kure y’aho baba byongera ibyago byo kwibwa.

Yihanangirije kandi abakura ‘passwords’ muri telefone cyangwa bagahindura ‘serial numbers’ zazo ko na byo ari icyaha ndetse muri abo bafashwe na bo barimo.

Icyaha cyo kwiba giteganwa n’ingingo ya 166 y’Igitabo giteganya ibayaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments