• Amakuru / POLITIKI


Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byemeje bidasubirwaho ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizashyira umukono ku masezerano ya nyuma tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ku wa 1 Ukuboza 2025 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Yagize ati: "Ku wa Kane, Perezida Trump azakira Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, basinye amasezerano y’amateka y’amahoro n’ay’ubukungu.”

Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bemeje ko biteguye kujya muri Amerika gusinya aya masezerano, bagaragaza ko atanga icyizere cy’amahoro arambye.

Amerika yatumiye n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere kugira ngo bazitabire umuhango wo gusinya aya masezerano nk’abatangabuhamya. Abo barimo Perezida wa Kenya n’uw’u Burundi.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byatangaje ko kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Evariste Ndayishimiye, arajya muri Amerika uyu munsi kugira ngo azitabire uyu muhango.

Ku wa 1 Ukuboza, Leta ya RDC yohereje muri Amerika itsinda ry’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazitabira uyu muhango, barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’abaminisitiri benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments