Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byemeje bidasubirwaho ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizashyira umukono ku masezerano ya nyuma tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Aya makuru
yatangajwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ku wa 1 Ukuboza 2025
ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.
Yagize ati: "Ku wa Kane, Perezida Trump azakira Perezida w’u
Rwanda n’uwa RDC, basinye amasezerano y’amateka y’amahoro n’ay’ubukungu.”
Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi
bemeje ko biteguye kujya muri Amerika gusinya aya masezerano, bagaragaza ko
atanga icyizere cy’amahoro arambye.
Amerika yatumiye n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere kugira
ngo bazitabire umuhango wo gusinya aya masezerano nk’abatangabuhamya. Abo
barimo Perezida wa Kenya n’uw’u Burundi.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byatangaje ko
kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Evariste Ndayishimiye, arajya muri Amerika uyu
munsi kugira ngo azitabire uyu muhango.
Ku wa 1 Ukuboza, Leta ya RDC yohereje muri Amerika itsinda ry’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazitabira uyu muhango, barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’abaminisitiri benshi.
Like This Post? Related Posts