• Amakuru / POLITIKI


U Rwanda rwamaze kwemeza amasezerano y’ubufatanye na Turikiya mu gukora intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, bikaba bibonwa nk’intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu kubaka inganda z’Igihugu zishobora kwihaza mu bikoresho bya gisirikare.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu gukora indege nto zitagira abapilote (drones), imbunda nto n’ibindi bikoresho njyarugamba, no kubaka uruganda rugezweho mu Mujyi wa Kigali rwo guteranyirizamo no gutunganya intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare. 

Iyo ntambwe yitezweho kongerera ingufu ingamba z’u Rwanda z’igihe kirekire zo kugabanya ibikoresho bya gisirikare rwatumizaga mu mahanga, no kwihutisha iterambere ryo gukorera mu Rwanda intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bigezweho.

Ingingo z’ingenzi zigize amasezerano

Aya maseze ateganya ubufatanye mu gutunganya no guteranya intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, binyuze mu ruganda ruzubakwa i Kigali ruteranya n’indege nto zitagira abapilote zifashishwa mu gucunga umutekano.

Nanone kandi ibihugu byombi bizafatanya mu gukora igice gitunganya imbunda nto n’izindi ntwaro zoroheje zifashishwa ku rugamba. 

Ikigo Nyafurika gikora ubusesenguzi ku mutekano (ASA), gitangaza ko ibyo bigiye gufasha u Rwanda kuva ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gisirikare rukagera no ku kuritunganyiriza mu Karere. 

Muri ayo masezerano kandi harimo ingingo igena ibijyanye no guhererakanya ikoranabuhanga rigezweho, aho Turikiya yiyemeje gutanga ubumenyi bwo gukora no gukoresha ikoranabuhanga rya drones n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, guhugura abenjenyeri n’abatekinisiye b’Abanyarwanda, bikajyana no gushyigikira ibikorwa biramba byo gusigasira no gukora izo ndege nto zitagira abapilote.

Izo ntambwe zizarushaho gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kwigira aho gukomeza kwishingikiriza ku ntawo rutumiza mu mahanga. 

Uretse ubumenyi n’ikoranabuhanga, Turikiya yiyemeje no gufasha u Rwanda kongera ubushobozi bw’abakora mu nganda zizubakwa i Kigali, ari na ko hahangwa imirimo mishya ya tekiniki, kongerera imbaraga urugendo rwo kwimakaza Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubukungu n’Imibare (STEM) muri za kaminuza, no kurushaho gukorana mu kwagura ubucuruzi bw’umutungo kamere wifashishwa na porogaramu za musasobwa. 

Gukorera intwaro zigezweho mu Rwanda byitezweho gufasha Igihugu kugira ubwirinzi buhagije kandi bugifasha mwirwanaho mu bihe by’amage, kugabanya ibyuho by’intwaro zidahagije no kubaka imyiteguro ihagije yo guhangana n’igitutu cy’amahanga. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments