Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye amatoni y’amasasu umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe byifatanya kurwanya ihuriro AFC/M23.
Amakuru yizewe
ahamya ko toni eshatu z’amasasu na toni eshatu z’ibiribwa byapakiwe muri
kajugujugu ebyiri, zibivana muri teritwari ya Lubutu mu ntara ya Maniema,
zibigeza ku kibuga cy’indege gito cya Pinga muri teritwari ya Walikale tariki
ya 28 Ugushyingo 2025.
Tariki ya 29 Ugushyingo, Umuyobozi wa Rejima ya 3402 y’ingabo za
RDC, Col Salomon Tokolonga yategetse ko FDLR, NDC-R ya Guidon Shimiray n’imitwe
ya Nyatura bihabwa aya masasu n’ibiribwa kugira ngo bikomeze ibikorwa nta
nkomyi.
Hashingiwe kuri iryo tegeko, amasu n’ibiribwa byohererejwe iyi
mitwe muri gurupoma ya Bashali-Mokoto muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu
y’Amajyaruguru, mu gihe yitegura gutera ibirindiro bya AFC/M23 mu gace ka
Bibwe, Kinyana na Muzimu muri teritwari ya Rutshuru.
Col Tokolonga asanzwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta
Zunze Ubumwe za Amerika kubera ubufasha amaze igihe aha imitwe yitwaje intwaro
yagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa abaturage.
Mu 2023, Guverinoma ya Amerika yagaragaje ko muri Gicurasi 2022,
Col Tokolonga yayoboye inama y’imitwe yitwaje intwaro yihuje kugira ngo irwanye
AFC/M23, kandi ko Rejima ayobora yahaye FDLR intwaro.
Uyu musirikare hamwe n’abandi bofisiye bo mu gisirikare cya RDC
bakomeje gufasha FDLR n’indi mitwe mu gihe u Rwanda na RDC biteganya kugirana
amasezerano tariki ya 4 Ukuboza, yitezweho kuzana amahoro arambye mu karere.
Mu by’ingenzi u Rwanda na RDC byemeranyijeho harimo gusenya FDLR
burundu, kuko ibi bihugu n’umuhuza, Amerika, byagaragaje ko uyu mutwe
w’iterabwoba ari ikibazo ku mutekano w’akarere kose.
Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko igisirikare cya RDC gikomeje gukorana na FDLR no kuyiha ubufasha kugira ngo irusheho kugira imbaraga, aho gusenyuka.
Like This Post? Related Posts