• Amakuru / POLITIKI

??Perezida w’u Burundi  Evariste Ndayishimiye  yagiye muri  muri Leta Zunze ubumwe  z’Amerika aho yatumiwe na Perezida Trump kuzakurikirana  umuhango wo gusinya bwa nyuma amasezerano hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

 

Perezidansi  y’u Burundi  ibinyujije  ku mbuga nkoranyambaga zayo  yatangaje  ko Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa Kabiri tariki 02/12/2025 yerekeje i Washington DC.

 

Ajyanyweyo no gukurikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, umuhango uzaba tariki 04/12/2025.

 

Itariki yo gusinya aya masezerano ntikiri ubwiru, kuko Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida muri America, Karoline Leavitt yatangaje ko ku wa Kane, Perezida Donald Trump azakira abakuru b’ibihugu icy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro, na “n’amasezerano y’ubukungu”.

 Inyandiko bimwe  mu binyamakuru bikomeye kw’isi  bivuga mu buryo burambuye uko bimwe mu byemejwe mu masezerano byasinywe tariki 27 Kamena, 2025 byashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 36,8 % bivuze ko ingingo 70 ku 190, ari zo zagize icyo zikorwaho.

 

Muri iyo raporo yo mu kwezi gushize, harimo ko imirongo migari 30 yari yagaragajwe mu masezerano ko igomba gukorwaho kugira ngo amahoro aboneke, muri yo 19 ni yo yagize igikorwaho nabwo ku kigereranyo kiri hasi cyane 23,3% ni ukuvuga ingingo 70 ku ngingo 300.

Ku kibuga naho imirwano yarakomeje hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za AFC/M23 haba muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments