• Amakuru / MU-RWANDA

??Kuri  uyu wa kabiri tariki ya 02/12/25, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka yafashe umugabo witwa Ndagijimana Felecien 45yrs, amaze kwiba moto Tvs 125 Plaque RE990T y'uwitwa Nsengiyumva Severien 24yrs, yacunze uyu mumotari aparitse moto ku iguriro (Alimentation) iherereye mu Mudugudu wa Rebero, Kagali ka Gako agiye kugura icyo kurya nibwo uyu mujura yahise ayisunika arayitwara, umumotari asohotse arayibura, ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro.

Nsengiyumva yahise atabaza inzego z’umutekano, hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto, uyu mujura yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda ayikubita hasi ariruka nibwo bamwirutseho baramufata, akimara gufatwa yemeye ko moto yarayibye.

Moto yasubijwe ny’irayo, naho uwari uyubyibye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi yahagurukiye abajura biba ibinyabiziga cyane cyane moto zibwa abamotari, anakangurira abamotari kujya baparika ahantu hagaragara, hafite umutekano, kuko hari ubwo usanga umumotari aparika moto aho abonye akigira mu zindi gahunda bityo bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.

CIP Gahonzire yasabye abamotari kujya bakorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituza by’abaturage, abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mubo batwara kuko hari igihe usanga bamwe baba ari abajura cg inkozi z’ibibi, ugize amakenga wahamagara Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.

 CIP Gahonzire  yagiriye inama  abakora ubujura  ko bashaka ibindi bakora  kuko umwuga w'ubujura wo utazabahira inzego z'umutekano  zireberera 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments