?Uruganda rwa Salama Machine
Limited rwashyize igorora abakiliya barwo muri iki gihe cy’iminsi mikuru
isoza umwaka aho rwabashyiriyeho Poromosiyo kuri matera za Rasoro zizwi
nka Spring Rose Foam
Uru ruganda rumaze kuba
ubukombe hano mu Rwanda mu gukora ibikoresho bitandukanye byo
kubaka nk’amabati n’imisumari ndetse n’ibiryamirwa bifite ubuziranenge
rwatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2013 ku gitekerezo cya
Bwana Habimana Fulgence wabonaga ko hakenewe impinduka mu bijyanye
no guteza imbere igihugu aho yari afite intego yo gutangira
gukora ibiryamirwa (Matelas ) zifite ireme n’ubuziranenge kandi
zihendukiye abanyarwanda ku buryo zifasha imiryango kuryama neza ndetse no
kugira ubuzima buzira umuze .
Nyuma yo kutuganiriza
byinshi ku ruganda Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda muri
rwa Salama Machine Ltd Bwana Oscar Bizwinumutima yatubwiye ko nyuma
imyaka 12 baha abanyarwanda ibikoresho byo kuryamira no kubakisha bifite
ubuzima bwiza nubu bagikomeje kubakorera ibyo bifuza
aho muri izi mpera z’Umwaka aho abanyarwanda bagiye
kujya mu minsi mikuru Salama Machine Ltd yashyiriyeho
abakiliya bayo poromosiyo y’iminsi mikuru kuri matera za Rasoro
aho ugura imwe ukongezwa iyindi ku buntu.
Uyu muyobozi
yadutangarije ko matera zabo ziri kuri poromosiyo uzifuza
yazibona mu ngano zitandukanye 2M*2M*25 , 190*180*25 ,190*160*25 na 190*140*25
Yasoje asaba abakiliya babo bifuza matera za Spring Rose Foam ku babagana ku cyicaro gikuru cy’uruganda I Jabana mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali cyangwa akabahamagara kuri Telefone nimero 0788308116 kuko iyi poromosiyo izarangira ku tariki ya 03 Mutarama 2026