• Amakuru / MU-RWANDA


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yahishyuye ko hari umwana uri munsi y’imyaka 18 y'amavuko wiga kuri kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali wasambanyijwe bitewe n’igihano ababyeyi bamuhaye gituma abandi bamuserereza, aho gutaha ahitira muri ‘lodge’.

Mu kiganiro RIB yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 01 Ukuboza 2025, Dr. Murangira yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho rikorwa rigizwemo uruhare no kudakenga kw’ababyeyi bamwe na bamwe.

Ni ubutumwa Dr. Murangira yatanze mu gihe u Rwanda ruri kwifatanya n'Isi mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yatanze ingero zirimo urw’umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18 y'amavuko wiga mu Mujyi wa Kigali wasambanyijwe n’umuhungu umuruta bitewe n’igihano iwabo bari bamuhaye.

Dr. Murangira yavuze ko byatangiye ku mugoroba umwe abana bavuye ku ishuri maze wa mwana w’umukobwa basaza be basanga ahagararanye n’umuhungu ku muhanda. Basaza be bageze mu rugo bamuregera ababyeyi na bo baza kumuha igihano ari cyo cyabaye intandaro y’ibibi byose byakurikiyeho.

Yagize ati:"Ababyeyi be baravuze bati ‘wowe igituma wirata ni iyo misatsi yawe n’utwo tujipo tugufi’. Guhera uyu munsi uwo musatsi tugiye kuwogosha, barabikora koko asigarana uruhara. Bukeye bamuha 6.000 Frw ngo najye kugura ijipo ndende kandi ntayice."

Umwana bwarakeye ageze ku marembo y’ishuri abandi bamuha inkwenene ikigo cyose bati ‘ushobora kuza ku ishuri gute n’urwo ruhara?’. Umwana agize ipfunwe ntiyajya mu ishuri ahita ahamagara wa muhungu w’inshuti ye babonanye ngo aze amubwire ibimubayeho."

Dr. Murangira yakomeje avuga ko wa muhungu yabwiye uwo mukobwa ko nta mafaranga afite yo kuza aho ari, noneho wa mukobwa kuko yari agifite ya mafaranga yo kugura ijipo akuraho itike amusanga i Nyamirambo.

Ati:"Agezeyo umuhungu amubaza impamvu atagiye ku ishuri undi ati ‘ngwino dushake ahantu hiherereye mbikubwire’. Baragiye bajya muri ‘lodge’ ngo baganiriremo kandi uwo muhungu ni mukuru, undi yari ataruzuza imyaka 18 y'amavuko. Byarangiye amusambanyije kuri ya mafaranga ibihumbi 6,000Frw, umukobwa ni we wishyuye ibihumbi 5,000Frw bya ‘lodge’, 1,000Frw ayakoresha mu matike.”

Uwo mukobwa yatashye bwije asanga ababyeyi bahangayitse kuko no ku ishuri bari bamenye ko yahavuye kare bakeka ko yaba yasambanyijwe, bamujyanye kuri Isange One Stop Center basanga ni byo, nyuma na RIB ikora akazi kayo ita muri yombi wa muhungu.

RIB yavuze ko uwo muhungu na we kuba uwo mwana yaramwizaniye bitamwemerera kumusambanya kuko yari mukuru agomba kwirinda kugwa mu cyaha.

Dr. Murangira yaboneyeho gukebura ababyeyi batanga ibihano badashyizemo inyurabwenge ku bana babifatira.

Ati:"Niba uhana umwana umuhanana ibikomere wenda ufite uri gukosa rwose. Ese ubwo ntutanga ibihano ushingiye ku bikomere ufite ugasanga uramubwira ngo uzaba indaya n’ibindi. 

Umwana akwiye guhanwa mu buryo bumwereka ko umufitiye umutima w’urukundo. Kuko hari ibihano bitera abana kugumuka kandi uba ugomba kumuhana unamubera urugero rwiza."

Icyaha cyo gusambanya, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments