Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, yatangaje ko abantu bane bari mu itsinda ry’abandi basaga 20 bateye abakozi b’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya sosiyete yitwa ‘Uis Tin Mining’, bitwaje intwaro gakondo, bagakomeretsa bamwe mu bagikoramo, bakanatera ubwoba abandi baturage bahaturiye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakondokondo, mu Kagari ka Sholi, mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, mu masaha ya Saa Tatu za mugitondo (09h00), kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01 Ukuboza 2025.
Icyo gihe abakora muri icyo kirombe batunguwe no kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibisongo, udufuni, amapiki n’ibindi byuma bakirara mu bakozi bashaka kubagirira nabi ndetse bakanakomeretsamo umwe muri bo.
Abaturage bagerageje gutabara babona bikomeye, maze na bo bahitamo guhunga, ndetse n’abari mu mirima bataye amasuka bariruka, abandi bahitamo kwifungirana mu nzu, mu gihe abandi birukaga batabaza kubera guterwa ubwoba cyane, kuko abo bagizi ba nabi bagendaga bavuga ngo uwo bahura na wese bamuteme, abo ngo baniyita izina rya filimi yamenyekanye cyane mu gutera ubwoba yitwa ‘Wrong Turn’.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko abateye muri iki kirombe ari insorersore zari ziherekejwe na bamwe mu bagikoragamo bakirukanwamo, aho bageraga kuri 20, aho baje bafite intego yo guhungabanya umutekano w’abahakora ubu.
Yagize ati:"Iri tsinda rinabarizwamo abahoze bakora muri ibi birombe ariko bakaza kwirukanwa. Baje bazi aho bajya, bari bagamije kwirukana abahakorera maze bagacukura amabuye yo kwiba."
Yakomeje ahumuriza abaturage bakomezaga kuvuga ko ababateye ba ari umutwe w’abagome witwaje intwaro gakondo, avuga ko ibyo kuko n’ibikoresho bafite ntibyahita bifatwa nk’intwaro ahubwo n’ibyo bari gukoresha biba amabuye.
Ati:"Abaturage bahumure, nta byacitse, abavuga ngo ni umutwe, biriya si ukuri."
CIP Kamanzi yongeyeho ko bane muri bo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Kiyumba, mu gihe iperereza rigikomeje ku bandi kugira ngo hamenyakane abagize uruhare bose muri biriya bikorwa bigayitse byahungabanyije umutekano n'ituze ry'abaturage.