Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombiTwagirayezu Jean Paul, wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ukurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw'Umuvunyi nkuko biteganywa n'amategeko.
RIB yemeje ko Twagirayezu yatawe muri yombi ibinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter kuri iki Cyumweru, tariki ya 07 Ukuboza 2025.
Yagize iti:"RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw'Umuvunyi nkuko biteganywa n'amategeko."
Yakomeje ivuga ko kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abakozi basabwa n'itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y'ukuri kuko kunyuranya nabyo bihanwa n'amategeko.
RIB yemeje aya makuru mu gihe byari bivugwa ko uwo muyobozi yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 02 Ukuboza 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ntiyemezaga neza ko uwo muyobozi afunzwe ariko akavuga ko afite amakuru y'uko ari gukurikiranwa.