Amakuru
aturuka mu gihugu cya Benin kibarizwa muri Afurika y’Uburengerazuba yemeza ko
itsinda ry’abasirikare ryamaze guhirika ubutegetsi bwa perezida Patrice Talon
wayoboraga icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2021 muri manda ye ya kabiri.
Itsinda ry’Abasirikare
barindwi ryagaragaye kuri televiziyo ya Leta ya Benin mu gitondo cyo kuri uyu
wa 07 Ukuboza 2025 ni ryo ryemeje ko ryashyize iherezo ku butegetsi bwa Perezida
Patrice Talon wahoze ari umushoramari akaba yarageze kuri iyi ntebe isumba izindi
muri Benin guhera muri 2016.
Iri tsinda
ryahiritse ubutegetsi ryiyise Abo basirikare biyise Military Committee for
Refoundation (CMR)” ni ukuvuga “Komite y’Ingabo ishinzwe Guhanga Ubutegetsi
bushya”
Uwitwa Col Pascal
Tigri uyoboye iri tsindi yagize ati “Bwana Patrice Talon akuwe ku mwanya wa
Perezida wa Repubulika ndetse n’inzego zose z’igihugu zirasheshwe”
Bivuze ko
nta nzego na zimwe zitwaga iza Leta ziza gukomeza gukora ahubwo akazi kose
gafitwe n’iyi CMR.
Ambasade
y’Ubufaransa muri Benin yatangaje ku rubuga X ko “harashwe amasasu muri Camp
Guezo” iri hafi y’aho perezida atuye mu murwa mukuru Porto - Novo. Iyi
ambasande ikaba yanasabye Abafaransa bari mu gihugu kuguma mu ngo zabo ku
mpamvu z’umutekano.
Talon yari ateganyijwe gusezera ku butegetsi mu kwezi kwa Mata gutaha, nyuma yo kuba ku butegetsi imyaka 10. Aba basirikare bamukuye ku butegetsi ntibigeze batangaza mu by’ukuri icyo bamuhoye icyakora iki gihugu kimwe n’ibindi byinshi byo mu burengerazuba bw’Afurika bikomeje kugaragaramo ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Gisivile ahanini abasesenguzi bakemeza ko aba basirikare baba bagamije kugobotora ibi bihugu byabo ubukoloni buri mu yindi sura byashyizwemo n’Igihugu cy’Ubufaransa.
https://x.com/wembi_steve/status/1997591866569851094