• Amakuru / POLITIKI


Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin kibarizwa muri Afurika y’Uburengerazuba yemeza ko itsinda ry’abasirikare ryamaze guhirika ubutegetsi bwa perezida Patrice Talon wayoboraga icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2021 muri manda ye ya kabiri.

Itsinda ry’Abasirikare barindwi ryagaragaye kuri televiziyo ya Leta ya Benin mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza 2025 ni ryo ryemeje ko ryashyize iherezo ku butegetsi bwa Perezida Patrice Talon wahoze ari umushoramari akaba yarageze kuri iyi ntebe isumba izindi muri Benin guhera muri 2016.

Iri tsinda ryahiritse ubutegetsi ryiyise Abo basirikare biyise Military Committee for Refoundation (CMR)” ni ukuvuga “Komite y’Ingabo ishinzwe Guhanga Ubutegetsi bushya”

Uwitwa Col Pascal Tigri uyoboye iri tsindi yagize ati “Bwana Patrice Talon akuwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’inzego zose z’igihugu zirasheshwe”

Bivuze ko nta nzego na zimwe zitwaga iza Leta ziza gukomeza gukora ahubwo akazi kose gafitwe n’iyi CMR.

Ambasade y’Ubufaransa muri Benin yatangaje ku rubuga X ko “harashwe amasasu muri Camp Guezo” iri hafi y’aho perezida atuye mu murwa mukuru Porto - Novo. Iyi ambasande ikaba yanasabye Abafaransa bari mu gihugu kuguma mu ngo zabo ku mpamvu z’umutekano.

Talon yari ateganyijwe gusezera ku butegetsi mu kwezi kwa Mata gutaha, nyuma yo kuba ku butegetsi imyaka 10. Aba basirikare bamukuye ku butegetsi ntibigeze batangaza mu by’ukuri icyo bamuhoye icyakora iki gihugu kimwe n’ibindi byinshi byo mu burengerazuba bw’Afurika bikomeje kugaragaramo ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Gisivile ahanini abasesenguzi bakemeza ko aba basirikare baba bagamije kugobotora ibi bihugu byabo ubukoloni buri mu yindi sura byashyizwemo n’Igihugu cy’Ubufaransa.

https://x.com/wembi_steve/status/1997591866569851094

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments