• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko impamvu zirimo ko kuba ari bwo bwa mbere umuntu afashwe akoresha ibiyobyabwenge, kuba kubinywa nta kindi cyaha byamukoresheje no kuba yaragaragaje kwicuza biri mu bigenderwaho kugira ngo umuntu wafashwe anywa cyangwa akoresha ibiyobyabwenge ajyanwe mu kigo ngororamuco aho kujyanwa mu nkiko ngo aburanishwe.

Ni ingingo itavugwaho rumwe n'abantu batandukanye, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo bumvise ko hari abantu bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge ariko ibihano bahabwa bikaba bitandukanye, aho baba bibaza ibigenderwaho hafatwa icyo cyemezo.

Ingero za hafi z'abafashwe zirimo ko ku wa 11 Nzeri 2025, abahanzi babiri b'abakobwa ari bo Ariel Wayz na Babo batawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu kabari amasaha yarenze ndetse banapimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge, abo tariki ya 17 Nzeri, bajyanwe mu mu kigo ngororamuco (Isange Rehabilitation Center) cy’i Huye.

Ni nako byagenze kandi ku muhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho ibyaha byo kunywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi, nyuma y’iminsi ine akoherezwa mu Kigo ngororamuco cya Huye.

Hari kandi n'abandi bagiye bagaragarwaho ibyaha bitandukanye birimo no gukwirakwiza ubwambure bwabo, aho ku jyanwa mu nkiko bakoherezwa mu Kigo ngororamuco.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, tariki ya 05 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko koko hari abantu banywa urumogi bagafatwa ariko bagahabwa amahirwe yo kujyanwa mu bigo ngororamuco bitewe n'impamvu zitandukanye.

Yagize ati:"Icya mbere kuba ari bwo bwa mbere afatiwe muri icyo cyaha, turamubwira duti reka tumuhe amahirwe, nidusanga nta kindi cyaha yakoze amaze kunywa urumogi nabwo tumuha amahirwe.

Nidusanga abisabye, akicuza, akabisaba ubwe ngo nukuri mumfashe naringiye kuba imbata y’urumogi, y’ibiyobyabwenge ariko ndashaka kubivamo kandi mfite ubushake."

Yakomeje avuga ko umuntu nk’uwo cyangwa abantu nkabo babaha amahirwe ya nyuma kandi ayo mahirwe bahabwa ni rimwe gusa kandi amakuru yabo bakomeza kuyabika ku buryo nihagira ufatwa bwa kabiri ahita akorerwa dosiye akajyanwa mu rukiko.

Yasobanuye ko umuntu wese, utunga, ucuruza ibiyobyabwenge we ari umunyabyaha wica abana b’abanyarwanda.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge

Icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda gihanwa ndetse kigateganywa n’Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Hari kandi igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Ahanishwa kandi igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments