• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko bihangayikishije ku kuba Akarere k’ibiyaga bigari gafite abakirisitu benshi ariko kagakomeza kugira intambara ,amakinbirane n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera .

Ibi yabigatutseho ubwo kuwa 13 Ugushyingo 2025, yitabiraga Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteraniye i Kinshasa .

Kambanda yagaragaje ko muri Afurika imibare y’Abakristu yiyongera ariko ntijyane n’imibereho ihuje n’indangagaciro za gikristu.

Mu nyigisho ye, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje impungenge zikomeye z’uko bimwe mu bihugu byahoze bikomeye mu bukirisitu no kwamamza ivanjili , ubu abakirisitu bagabanyutse.

Ati “Hari ibihugu byahoze bikomeye mu bukirisitu, byaduhaye Ivanjili n’ubuhamya bw’abamisiyoneri, ariko ubu bigenda bitererana ukwemera.”

Yayagaragaje ko muri Afurika ho Kiliziya ikomeje kwiyongera ariko hakigaragara imbogamizi zikomeye zijyanye n’imyitwarire n’imibereho idahura n’inyigisho z’Ivanjili.

Yagize ati “No mu bihugu byacu aho Kiliziya ikura mu mibare no mu kwiyongera kw’abiyegurira Imana, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukwigira mu by’ukuri ku Ivanjili y’urukundo n’ubuvandimwe.”

Yibukije ko iri tandukaniro riri hagati y’ubwinshi bw’abemera n’imibereho yabo ya buri munsi rishobora kuvamo ivuguruzanya rikomeye, bikavamo n’ubuhamya bubi bwa Kiliziya mu muryango mugari.

Mu gutanga urugero rufatika, Karidinali Kambanda yagarutse ku karere k’Ibiyaga Bigari, agaragaza ishusho ibabaje y’icyuho hagati y’ubwinshi bw’abakristu Gatolika n’ubwiyongere bw’amakimbirane, intambara n’ubugizi bwa nabi bikomeje kuranga ako karere.

Ati “Akarere k’Ibiyaga Bigari ni kamwe mu dufite abakristu Gatolika benshi muri Afurika, nyamara ni kamwe mu twibasiwe cyane n’intambara n’amakimbirane.”

Yasobanuye ko aya makimbirane akomeje guterwa, mu bice byinshi, n’uko ukwemera kutabasha guhindura imitima n’imiyoborere, bigatuma habaho icyuho kinini hagati y’indangagaciro za gikristu n’imyitwarire igaragarira mu miyoborere y’ibihugu.

Kambanda yanagarutse ku kibazo cy’ubuyobozi muri Afurika, agaragaza impungenge z’uko abayobozi benshi bigiye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ariko iyo bageze ku butegetsi ntibagaragaze indangagaciro n’imyitwarire bihuye n’uburere bahawe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments