• Amakuru / POLITIKI


U Burundi bumaze iminsi bwohereza abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Burundi iri ku gitutu nyuma y’aho ingabo zayo, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe ya Wazalendo na FDLR byambuwe na AFC/M23 ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imbere y’ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Ambasaderi w’u Burundi, Zéphyrin Maniratanga, aherutse kuvuga ko u Rwanda rushyigikira AFC/M23, bityo ko igihugu cye gishobora guhangana na rwo.

Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi yatangarije urubuga SOS Medias ko abasirikare benshi n’intwaro ziremereye byohereje cyane cyane muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba.

Uyu musirikare yagize ati “Hari intwaro zikomeye zashyizweho kugira ngo zikumire ikintu cyose cyava mu Rwanda.”

Muri Busoni haherutse kugaragara amakamyo ya Polisi y’u Burundi ajyanayo abandi basirikare mu bigo birimo icya 411 giherereye ahitwa Mutwenzi, nk’uko uru rubuga rwakomeje rubisobanura.

Amarondo mu bice by’u Burundi byegereye umupaka w’u Rwanda yariyongereye. Abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bari kugaragara cyane mu mihanda yaho mu masaha y’ijoro.

Nta matangazo yatanzwe mu bice byegereye umupaka asaba Abarundi gutaha kare, ariko nta wemererwa kurenza saa mbiri z’ijoro akiri mu muhanda.

Umuturage wo mu gace ka Munzenze yagize ati “Badutegeka gutaha kare, mbere ya Saa Mbili z’ijoro. Nta na hamwe byanditse ariko twese tuzi icyo bisobanura.”

Abarundi baturiye umupaka bafite ubwoba kuko batekereza ko isaha n’isaha intambara y’ibihugu byombi ishobora kurota. “Turara twambaye imyenda, twiteguye guhunga mu gihe barasa.” Ni ko umuturage yabisobanuye.

Mu gice cy’Intara ya Bujumbura, ahahoze ari Cibitoke na ho umutekano warakajijwe cyane. Intwaro ziremereye zahashyizwe ni zo zarashe ibisasu muri santere ya Kamanyola, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda.

Ibisasu Ingabo z’u Burundi zarashe muri Kamanyola ni byo byatumye abarwanyi ba AFC/M23 batangiza urugamba rwo gufata ibice byo mu kibaya cya Rusizi kugeza ku mujyi wa Uvira ukora ku Kiyaga cya Tanganyika.

Amakuru yizewe ahamya ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi ziremereye na drones z’intambara, bigaragara ko bwiteguraga intambara ikomeye. Zimwe muri zo zifashishijwe mu rugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu byumweru bibiri bishize, mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hinjiye amakamyo 30 ya rukururana yari zikoreye intwaro. Yapakuruwe iminsi itatu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments