Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu y’Amajyambere, BRD, asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga wari umaze imyaka itandatu kuri uwo mwanya.
Stella Rusine
Nteziryayo yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya BRD mu minsi ishize, nk’uko
amategeko abiteganya. Asanzwe ari umwe mu bagize iyo nama, bivuze ko agiye
kuyobora ikigo n’ubundi azi neza imikorere yacyo.
Nteziryayo afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire
n’imikorere y’ibigo by’imari, kugenzura inguzanyo no kubaka ubukungu buhamye
butajegajega bw’inzego.
Yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Ubukungu, aho yagize uruhare mu gushyiraho ingamba zigamije
iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe gito n’igihe kirambye.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
(Masters) mu bukungu.
BRD yashinzwe mu 1967, itera inkunga imishinga igamije gufasha u
Rwanda mu rugendo rwayo rw’iterambere mu ngeri zirimo ibitunganyirizwa mu
nganda, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ingufu, inzu ziciriritse, ubukungu burengera
ibidukikije no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Mu myaka itandatu ishize Sayinzoga ayoboye iyi banki ifite
inshingano zikomeye mu mu iterambere ry’igihugu, yageze kuri byinshi.
Mu mezi ashize, amakuru avuga ko
umutungo rusange w’iyi banki wageze kuri miliyari 1000 Frw. Ni mu gihe mu 2019
wabarirwaga kuri miliyari 157 Frw, bigaragaza iyaguka rikomeye ry’imari ya
Banki n’ubuyobozi bwiza iyi banki yagize.
Raporo zigaragaza ubukungu bw’iyi banki, zerekana ko inyungu ya
buri mwaka y’iyi banki, muri iyo myaka yavuye mu bihombo yari ifite, igera
nibura kuri miliyari 22,8 Frw.
Ni mu gihe kandi inguzanyo zayo ziyongereye cyane ziva kuri miliyari 167 Frw mu 2019 ubwo COVID-19 yari yugarije Isi. Zibarirwa ubu kuri miliyari 710 Frw, bigaragaza izamuka ry’ishoramari, kwagura serivisi zitangwa no kongera ubushobozi bwo gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu.
Like This Post? Related Posts