• Amakuru / MU-RWANDA


Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu y’Amajyambere, BRD, asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga wari umaze imyaka itandatu kuri uwo mwanya.

Stella Rusine Nteziryayo yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya BRD mu minsi ishize, nk’uko amategeko abiteganya. Asanzwe ari umwe mu bagize iyo nama, bivuze ko agiye kuyobora ikigo n’ubundi azi neza imikorere yacyo.

Nteziryayo afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire n’imikorere y’ibigo by’imari, kugenzura inguzanyo no kubaka ubukungu buhamye butajegajega bw’inzego.

Yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, aho yagize uruhare mu gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe gito n’igihe kirambye.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bukungu.

BRD yashinzwe mu 1967, itera inkunga imishinga igamije gufasha u Rwanda mu rugendo rwayo rw’iterambere mu ngeri zirimo ibitunganyirizwa mu nganda, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ingufu, inzu ziciriritse, ubukungu burengera ibidukikije no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Mu myaka itandatu ishize Sayinzoga ayoboye iyi banki ifite inshingano zikomeye mu mu iterambere ry’igihugu, yageze kuri byinshi.

Mu mezi ashize, amakuru avuga ko umutungo rusange w’iyi banki wageze kuri miliyari 1000 Frw. Ni mu gihe mu 2019 wabarirwaga kuri miliyari 157 Frw, bigaragaza iyaguka rikomeye ry’imari ya Banki n’ubuyobozi bwiza iyi banki yagize.

Raporo zigaragaza ubukungu bw’iyi banki, zerekana ko inyungu ya buri mwaka y’iyi banki, muri iyo myaka yavuye mu bihombo yari ifite, igera nibura kuri miliyari 22,8 Frw.

Ni mu gihe kandi inguzanyo zayo ziyongereye cyane ziva kuri miliyari 167 Frw mu 2019 ubwo COVID-19 yari yugarije Isi. Zibarirwa ubu kuri miliyari 710 Frw, bigaragaza izamuka ry’ishoramari, kwagura serivisi zitangwa no kongera ubushobozi bwo gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments