Perezida wa Nigeria Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu yishimiye gusangira ibya saa sita na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, banaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’Isi ndetse n’iterambere rya Afurika.
Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 4
Mutarama 2026, ni bwo abayobozi bombi bahuriye ku meza i Paris mu
Bufaransa.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Bola Tinubu yagize ati: “Kuri iki
gicamunsi, nasangiye iby’amanywa byihariye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
w’u Rwanda, tuganira ku miterere y’ibibazo by’Isi ya none no guteza imbere
Afurika mu ruhando mpuzamahanga ruhindagurika.”
Bivugwa ko
Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye i Paris mu gihe bitegura kwitabira Inama
Mpuzamahanga yiga ku Iterambere Rirambye ya Abu Dhabi batumiwemo na Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.
Ibiganiro bya
Perezida Kagame na Tinubu bishimangira umubano n’ubushuti bubatse kuva uyu
muyobozi yatangira kuyobora Nigeria muri Gicurasi 2023.
Igihe Tinubu
yarahiraga, Perezida Kagame yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bya Afurika
bitabiriye ibyo birori byabereye i Abuja ku wa 29 Gucurasi
2023.
Abakuru b’Ibihugu
bombi baheruka kugirana ibiganiro i Abu Dhabi ku wa 13 Mutarama 2025, nanone
ubwo haberaga Icyumweru cy’Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere Rirambye ya
Abu Dhabi.
Tinubu yagaragaje
ko anyurwa no kuganira na Perezida Kagame, kuko ibiganiro byabo biba bifite
igisobanuro cyimbitse kandi bitanga umusaruro
Tinubu ahamya ko
Afurika ifite ibisabwa byose byayifasha kwiteza imbere. Ati: “Dufite ubutunzi,
abantu n’ubushobozi. Tugomba kwisuzuma mu kunoza ubucuruzi n’ubufatanye bukorwa
hagati yacu bikungura Abanyafurika n’Umugabane. Igihe cya Afurika ni iki.
Turashoboye, tugomba gukora kandi tuzabikora.”
Nigeria n’u
Rwanda bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa mu bya dipolomasi kuva u
Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, ibihugu byombi bikaba bifatanya binyuze mu
nzego zirimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na
Commonwealth.
Umubano kandi
wanagukiye mu masezerano arimo ay’Ubufatanye mu bya Serivisi z’Indege aho
indege za RwandAir zikora ingendo nyinshi zihuza Lagos na Kigali buri
cyumweru.
Hari n’ubundi
bufatanye ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye no guhererekanya ubumenyi
n’abakozi, aho impuguke zo muri Nigeria hari izoherezwa mu Rwanda.