• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Nigeria Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu yishimiye gusangira ibya saa sita na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, banaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’Isi ndetse n’iterambere rya Afurika. 

Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, ni bwo abayobozi bombi bahuriye ku meza i Paris mu Bufaransa. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Bola Tinubu yagize ati: “Kuri iki gicamunsi, nasangiye iby’amanywa byihariye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, tuganira ku miterere y’ibibazo by’Isi ya none no guteza imbere Afurika mu ruhando mpuzamahanga ruhindagurika.”

Bivugwa ko Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye i Paris mu gihe bitegura kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere Rirambye ya Abu Dhabi batumiwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tinubu bishimangira umubano n’ubushuti bubatse kuva uyu muyobozi yatangira kuyobora Nigeria muri Gicurasi 2023. 

Igihe Tinubu yarahiraga, Perezida Kagame yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye ibyo birori  byabereye i Abuja ku wa 29 Gucurasi 2023. 

Abakuru b’Ibihugu bombi baheruka kugirana ibiganiro i Abu Dhabi ku wa 13 Mutarama 2025, nanone ubwo haberaga Icyumweru cy’Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere Rirambye ya Abu Dhabi. 

Tinubu yagaragaje ko anyurwa no kuganira na Perezida Kagame, kuko ibiganiro byabo biba bifite igisobanuro cyimbitse kandi bitanga umusaruro 

Tinubu ahamya ko Afurika ifite ibisabwa byose byayifasha kwiteza imbere. Ati: “Dufite ubutunzi, abantu n’ubushobozi. Tugomba kwisuzuma mu kunoza ubucuruzi n’ubufatanye bukorwa hagati yacu bikungura Abanyafurika n’Umugabane. Igihe cya Afurika ni iki. Turashoboye, tugomba gukora kandi tuzabikora.”

Nigeria n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa mu bya dipolomasi kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, ibihugu byombi bikaba bifatanya binyuze mu nzego zirimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Commonwealth. 

Umubano kandi wanagukiye mu masezerano arimo ay’Ubufatanye mu bya Serivisi z’Indege aho indege za RwandAir zikora ingendo nyinshi zihuza Lagos na Kigali buri cyumweru. 

Hari n’ubundi bufatanye ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye no guhererekanya ubumenyi n’abakozi, aho impuguke zo muri Nigeria hari izoherezwa mu Rwanda. 

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments