• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nicolás Maduro, wahoze ari Perezida wa Venezuela, yagaragaje ko akiri Perezida w’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Perezida Maduro yagejejwe imbere mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York, akuwe muri Gereza ya Brooklyn ku wa Mbere , tariki ya 05 Mutarama 2025.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo w’imyaka 63 n’umugore we, Cilia Flores, batawe muri yombi ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026, binyuze mu gitero kidasanzwe ingabo za Amerika zagabye mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas.

Ingabo za Amerika zibarizwa mu mutwe udasanzwe woherezwa aho rukomeye, Delta Force zasanze Perezida Maduro n'umugore we mu cyumba bararamo, mu gitero cyifashishije indege 150.

Perezida Maduro n’umugore we, Amerika ibakurikiranyeho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.

Binyuze mu bari kumusemurira, Perezida Maduro yahakanye ibyaha byose ashinjwa birimo no kuba intandaro y’ibiyobyabwenge bitundirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati:"Ndarengana, nta byaha nakoze. Ndi umuntu mwiza. Ndacyari Perezida w’Igihugu cyanjye."

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Perezida Maduro yashatse umunyamategeko uzamuburanira witwa Barry Joel Pollack. Uyu ni we wanaburaniye uwashinze Wikileaks yashyiraga amabanga y’ibihugu hanze witwa Julian Assange.

Muri urwo rubanza Perezida Maduro yateranye amagambo cyane agaragaza ko ari imfungwa y’intambara.

Hanze y’urukiko byari uruvange kuko hari imyigaragambyo. Aho abaturage bamwe bari bafite ibyapa byanditseho ko Amerika igomba kutivanga muri politiki ya Venezuela abandi bashimira Donald Trump igikorwa gikomeye.

Biteganyijwe ko Perezida Maduro azasubira mu rukiko ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026. Ibi bisobanuye ko agomba kumara amezi abiri (2) n'iminsi icumi n'ibiri (12) muri gereza atarongera kuburana.

Icyo Venezuela na Perezida Maduro bazira si ibiyobyabwenge nk'uko Amerika ibivuga

Amerika ishinja Perezida Maduro kuba igihugu cye cyarabaye indiri y'ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika, aho ivuga ko buri mwaka hapfa Abanyamerika ibihumbi 300 bazira ibiyobyabwenge biva muri Venezuela.

Gusa, ni imigirire Venezuela yamaganye ikavuga ko ari imyitwarire ya gikoloni ko kandi Amerika icyo ihora Venezuela atari ibiyobyabwenge ahubwo ishaka peteroli n’umutungo kamere wayo.

Igihugu cya Venezuela nicyo cya mbere gifite peteroli nyinshi ku isi itaracukurwa, kikaba icya Gatatu mu kugira peteroli ihendutse inyuma ya Irana na Libya, ibintu bibangamiye cyane Amerika ari nayo mpamvu y'ibiri kuba byose.

Nyuma y'ishimutwa rya Perezida Maduro n'umugore, Igisirikare cya Venezuela cyatangaje ko Amerika yasahuye ububiko bwa Zahabu y'icyo gihugu muri banki zitandukanye, ibintu byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Aziya, zahabu yari yazamutseho hafi 1.8% igera kuri hafi $4,408 ni ukuvuga hafi miliyoni esheshatu n'igice (6.430.034Frw) y'amanyarwanda, kuri ounce imwe ya zahabu.

Ifeza yo yari yazamutseho hafi 3.5%, kuko amafaranga yimuriwe mu byitwa "ibikoresho byizewe" (safe-haven assets).

Ibiciro bya peteroli byo ntibyahindutse cyane, mu gihe imigabane mu karere yari iri hejuru muri rusange.

Zahabu na feza byombi byigeze kuzamuka ku rwego rwo hejuru mu mateka, mu mwaka wa 2025, ariko ibiciro byaje kugabanuka mu minsi ya nyuma.

Gusa ibyo ntibyabujije zahabu gukomeza kuba hejuru kurusha indi myaka kuva mu 1979, aho yagize izamuka riri hejuru ya 60%, ikagera ku rwego rwo hejuru rw'amateka rwa $4,549.71 ku itariki ya 26 Ukuboza (12) 2025.

Iryo zamuka ryatewe n'impamvu zitandukanye zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, kwigarurirwa kwa zahabu n'amabanki makuru, ndetse n'impungenge z'abashoramari ku makimbirane mpuzamahanga no kutabona neza ahazaza h'ubukungu.

Igiciro cy'ibikomoka kuri peterori cyahindagurikaga mu bucuruzi bwo mu rukerera, kigabanuka gato mu masaha yo mu gitondo hagati. Ku rundi ruhande, abashoramari bahangayikishijwe n'ingaruka zishobora kugera ku bucuruzi bw'ibikomoka kuri peterori nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimuse perezida wa Venezuela.

Icyakora, impuguke mu by'inganda zatangaje ko icyo cyemezo kidashobora kugira ingaruka zihuse ku buryo abantu n'ibikorwa by'ubucuruzi bishyura ibijyanye n'ingufu.

Abahanga kandi bavuze ko gusana no kongera kuzamura ibikorwa remezo bya peteroli bya Venezuela byasaba amafaranga menshi cyane, agera kuri miliyari z'amadolari, kuko byangiritse cyane kuva mu ntangiriro z'imyaka ya 2000.

N'ubwo Venezuela ibarwa nk'igihugu cya mbere ku si gitunze peteroli nyinshi, umusaruro yagezaga ku isoko wari mucye cyane kubera ko Amerika imaze igihe yarayishyize mu kato.

Kugeza ubu iki gihugu cyatangaga 1% gusa bya peteroki yose icuruzwa ku rwego rw'isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments