• Amakuru / POLITIKI


Umuryango CPCC uharanira amahoro n’umubano mwiza w’abaturage watangaje ko impunzi 105 z’Abanye-Congo zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize, biturutse ahanini ku kubura ibiribwa n’ubuvuzi.

Ku wa 5 Mutarama 2026, umuyobozi w’uyu muryango, Ahadi Bya Masu, yatangarije Radio Okapi ko hari n’impunzi zagabweho ibitero n’abagizi ba nabi ubwo zari mu nkambi zo mu Burundi, zihasiga ubuzima.

Ati “Iki kibazo giteye ubwoba. Twabaze impfu zirenga 105 mu nkambi zitandukanye mu Burundi, zatewe no kubura aho kurara heza, kubura ubuvuzi no kubura ubutabazi. Bamwe muri bo banatewe n’abari bitwaje amacumu n’ibyuma bityaye.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNCHR, rigaragaza ko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 101.

Izi mpunzi zahunze imirwano yabereye mu bice byo mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Luvungi, Sange, Luberizi, Lubarika, Kiliba; abandi bava mu mujyi wa Uvira hatabaye imirwano.

Leta y’u Burundi ihamya ko umubare w’impunzi z’Abanye-Congo warenze cyane ubushobozi bw’inkambi zicumbikiwemo zo hafi y’umupaka. Kubona ibyo kuzigaburira ni ikibazo kandi inyinshi zibasirwa n’indwara ya Cholera iterwa n’umwanda.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byo mu kibaya cya Rusizi riherutse gutangaza ko hari impunzi z’Abanye-Congo zagerageje gutaha ariko Leta y’u Burundi izima inzira, zimwe zirakubitwa, izindi zirafungwa.

AFC/M23 yasobanuye ko ibice igenzura bitekanye, bityo ko Leta y’u Burundi ikwiye gufungura umupaka wa Gatumba na Vugizo kugira ngo aba Banye-Congo basubire mu gihugu cyabo, nk’uko na bamwe mu Barundi bifuje kuva muri Kivu y’Amajyepfo bahawe inzira.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments