Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zigomba kurasa, nubwo zaba zitabiherewe uburenganzira, mu gihe Ingabo za Amerika zaba zigerageje gufata Greenland zikoresheje imbaraga, nk’uko amabwiriza yo mu 1952 Minisiteri y’Ingabo ya Danemark yemeje ko akiriho, abiteganya.
Aya mabwiriza avuga ko abasirikare b’iki
gihugu bagomba kurasa badategereje amabwiriza mu gihe hari ugerageje kugaba
igitero kuri Danemark, harimo n’ingabo z’Amerika zishaka kwigarurira Greenland.
Aya mabwiriza ahoraho asaba abasirikare ba
Danemark “guhita batangira urugamba” rwo kurwanya igitero icyo ari cyo cyose
cyagabwa ku butaka bwa Danemark badategereje amabwiriza, kabone n’iyo ba
komanda baba batazi itangizwa ry’intambara, nk’uko ubuyobozi bw’ingabo na
Minisiteri babitangarije ikinyamakuru Berlingske cyo muri Danemark.
Aya mabwiriza yongeye kwitabwaho nyuma y’uko
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akangishije inshuro
nyinshi kwigarurira Greenland ku ngufu nibiba ngombwa, avuga ko kariya gace ko
muri Arctic ari ingenzi ku mutekano w’igihugu cya Amerika.
Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa
Danemark, Mette Frederiksen, yatangaje ko gukoresha igisirikare mu kugerageza
gufata Greenland, igice kigenga mu Bwami bwa Danemark, bizashyira iherezo kuri
NATO.