• Amakuru / POLITIKI


Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zigomba kurasa, nubwo zaba zitabiherewe uburenganzira, mu gihe Ingabo za Amerika zaba zigerageje gufata Greenland zikoresheje imbaraga, nk’uko amabwiriza yo mu 1952 Minisiteri y’Ingabo ya Danemark yemeje ko akiriho, abiteganya.

Aya mabwiriza avuga ko abasirikare b’iki gihugu bagomba kurasa badategereje amabwiriza mu gihe hari ugerageje kugaba igitero kuri Danemark, harimo n’ingabo z’Amerika zishaka kwigarurira Greenland.

Aya mabwiriza ahoraho asaba abasirikare ba Danemark “guhita batangira urugamba” rwo kurwanya igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku butaka bwa Danemark badategereje amabwiriza, kabone n’iyo ba komanda baba batazi itangizwa ry’intambara, nk’uko ubuyobozi bw’ingabo na Minisiteri babitangarije ikinyamakuru Berlingske cyo muri Danemark.

Aya mabwiriza yongeye kwitabwaho nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akangishije inshuro nyinshi kwigarurira Greenland ku ngufu nibiba ngombwa, avuga ko kariya gace ko muri Arctic ari ingenzi ku mutekano w’igihugu cya Amerika.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yatangaje ko gukoresha igisirikare mu kugerageza gufata Greenland, igice kigenga mu Bwami bwa Danemark, bizashyira iherezo kuri NATO.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments