Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan afungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Ni icyemezo
cyatangajwe kuri uyu wa 13 Mutarama 2026 Saa Munani z’Amanywa.
Urubanza rwe rwari rwabereye mu muhezo, Ubushinjacyaha busaba ko
yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, we agasaba ko
yarenganurwa kuko ibyaha akekwaho ntabyo yakoze.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo
gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha
ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Imiterere y’ikirego
Ubushinjacyaha bwatanze ikirego buvuga ko ku wa 19 Nzeri 2022,
Urwego rw’Igihugu rwakiriye amakuru ko Sheikh Bahame Hassan uyobora ikigo
Ngororamuco cya Gitagata asambanya abakobwa bahagororerwa abizeza ibyiza.
Ubushinjacyaha buvuga ko yabizezaga ko nibasohoka muri icyo kigo
azabaha amafaranga y’igishoro, kubarekura igihe kitaragera ariko n’ababyanga
ngo akabakangiza kuzamuteza Polisi agahabwa ibindi bihano.
Bwagaragaje ko hari umukobwa twise AB wavuze ko Sheikh Bahame
yamukoreye ishimishamubiri hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwezi kwa Munani mu
2022.
Icyo gihe ngo byaje no kumuviramo gutera inda uwo mukobwa, kuko
yari yabanje kumwizeza ko azamuha amafaranga n’ubufasha nagera hanze ndetse ngo
yakundaga kumubwira ko ari mwiza.
Uwo mukobwa yaje kuvuga ko Bahame yamwemereye amafaranga yo
kuzajya kuyikuramo ndetse ngo yaje no gusohorwa mu kigo Ngororamuco igihe
kitageze.
Uyu mukobwa yavuze ko Bahame yamusambanyirizaga mu bwiherero bw’ibiro bye.
Undi ni twise BC wavuze ko na we yamusambanyije na nyuma yo kuva
i Gitagata.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Sheikh Bahame Hassan hari abandi
bakobwa batatu yasezereye igihe cyabo kitaragera kubera ibyo yabaga
yarabasezeranyije.
Bweretse urukiko ko ibyagezweho mu iperereza bihagije bushingiye
ku buhamya bw’abatangabuhamya batandukanye barimo abakoranaga na Sheikh Bahame
Hassan, abakobwa bagororowe i Gitagata n’abandi batandukanye.
Bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gutegeka ko Bahame Hassan
afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza rigikomeje, ashobora
kuribangamira, cyangwa akaba yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha
akurikiranyweho.
Sheikh Bahame yahakanye ibyaha agahakana ko nta mukobwa yigeze
asambanya akaburana asaba kurenganurwa.
Yavuze ko ari byo aregwa ari ibyo bamuhimbiye, avuga ko
adashobora gusambanyiriza umuntu mu biro kandi bihora bikinguye.
Kuri BC, Bahame yemeye ko baryamanye ndetse ko yagiye amuha
amafaranga, ariko ko byabayeho uwo mukobwa yaravuye i Gitagata bityo ko nta
bubasha yari akimufiteho ko ari nk’uko yaryamana n’undi muntu wese bahura.
Muri uru rubanza Urukiko rwasuzumye ibibazo bibiri birimo
kumenya niba ibyagezweho mu iperereza bihagije kugira ngo Bahame Hassan
akekweho ibyaha no kumenya niba hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranywaho
ibyaha afunzwe.
Urukiko rushingiye ku buhamya bwa AB uvuga ko Sheikh Bahame
Hassan yamuteye inda ndetse akamufasha kuyikuramo, ahandi akavuga ko iyo nda
yaje kuvamo nta ruhare abigizemo ahubwo byaturutse ku ihungabana yari yarakuye
i Gitagata, rusanga uko kunyuranya kugaragaza ko ibivugwa nta kuri kurimo.
Rwagaragaje kandi ko abatangabuhamya bakorana na Sheikh Bahame
Hassan ibyo bagiye bavuga ari byo bumvanye abandi kandi bakaba batarigeze
babimenyesha inzego z’ubuyobozi bakibyumva nabyo bitahabwa agaciro.
Nk’uwasobanuye ko muri Kanama 2022 yapimye uwo mukobwa agasanga
atwite, ariko nyuma bakongera kumusaba ko bamusuzuma akabyanga.
Hari uwitwa Mukeshimana ushinzwe ubuzima muri icyo kigo wavuze
ko yakunze kumva bavuga ko Bahame asambanya abakobwa bajya muri icyo kigo
basengera mu idini ya Islam ariko we akaba atarigeze abibona.
Yavuze ko AB yigeze kumubwira ko yatewe inda, abibajije Sheihk
Bahame aramuhakanira.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusanga kuba Ubushinjacyaha buvuga ko RIB yakiriye
amakuru ko Bahame Hassan asambanya abakobwa bagororerwa i Gitagata, ku wa 16
Nzeri 2022 ariko ntibubasha kugaragaza dosiye yaba yarakozwe kuko RIB itari
kuba yarumvise ibyo ngo ibiceceke cyangwa ngo Sheikh Bahame Hassan.
Umucamanza kandi yavuze ko iyo usenguye usanga ibivugwa ari
amagambo kuko nta kimenyetso Ubushinjacyaha bugaragaza bw’uko AB yasambanyijwe.
Rwagaragaje ko nubwo hari aho bavuga ko AB yatashye igihe kitaragera,
ariko kuri raporo bigaragara ko yatashye afite uburwayi bukomeye kandi
yasinyweho na muganga, bikaba bitumvikana ukuntu umuganga yari gusinya kuri
raporo itavugisha ukuri.
Rwavuze kandi ko kuba hamwe uwatewe inda avuga ko inda yaje
kuvamo, kubera ibibazo ahandi akavuga ko Sheikh Bahame ari we wamufashije
kuyikuramo, uko kugenda yivuguruza bigaragaza ko nta kuri kurimo.
Ku bandi batangabuhamya, Urukiko rwagaragaje ko imvugo zabo
zitahabwa agaciro kuko zivuguruzanya, bamwe bakavuga ibyo bumvise cyangwa
babwiwe.
Rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije, kuko ubuhamya
bwashingiweho ari ibyo AB yagiye abwira abantu, nta muntu wigeze abona Sheikh
Bahame Hassan asambanya abo bakobwa.
Kuri BC rwavuze ko kuba bararyamanye atakiri i Gitagata
bitakwitwa ishimishamubiri kandi nta bubasha yari akimufiteho.
Rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, rutegeka
ko ahita afungurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.