• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan afungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 13 Mutarama 2026 Saa Munani z’Amanywa.

Urubanza rwe rwari rwabereye mu muhezo, Ubushinjacyaha busaba ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, we agasaba ko yarenganurwa kuko ibyaha akekwaho ntabyo yakoze.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Imiterere y’ikirego

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego buvuga ko ku wa 19 Nzeri 2022, Urwego rw’Igihugu rwakiriye amakuru ko Sheikh Bahame Hassan uyobora ikigo Ngororamuco cya Gitagata asambanya abakobwa bahagororerwa abizeza ibyiza.

Ubushinjacyaha buvuga ko yabizezaga ko nibasohoka muri icyo kigo azabaha amafaranga y’igishoro, kubarekura igihe kitaragera ariko n’ababyanga ngo akabakangiza kuzamuteza Polisi agahabwa ibindi bihano.

Bwagaragaje ko hari umukobwa twise AB wavuze ko Sheikh Bahame yamukoreye ishimishamubiri hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwezi kwa Munani mu 2022.

Icyo gihe ngo byaje no kumuviramo gutera inda uwo mukobwa, kuko yari yabanje kumwizeza ko azamuha amafaranga n’ubufasha nagera hanze ndetse ngo yakundaga kumubwira ko ari mwiza.

Uwo mukobwa yaje kuvuga ko Bahame yamwemereye amafaranga yo kuzajya kuyikuramo ndetse ngo yaje no gusohorwa mu kigo Ngororamuco igihe kitageze.
Uyu mukobwa yavuze ko Bahame yamusambanyirizaga mu bwiherero bw’ibiro bye.

Undi ni twise BC wavuze ko na we yamusambanyije na nyuma yo kuva i Gitagata.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Sheikh Bahame Hassan hari abandi bakobwa batatu yasezereye igihe cyabo kitaragera kubera ibyo yabaga yarabasezeranyije.

Bweretse urukiko ko ibyagezweho mu iperereza bihagije bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya batandukanye barimo abakoranaga na Sheikh Bahame Hassan, abakobwa bagororowe i Gitagata n’abandi batandukanye.

Bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gutegeka ko Bahame Hassan afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza rigikomeje, ashobora kuribangamira, cyangwa akaba yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Sheikh Bahame yahakanye ibyaha agahakana ko nta mukobwa yigeze asambanya akaburana asaba kurenganurwa.

Yavuze ko ari byo aregwa ari ibyo bamuhimbiye, avuga ko adashobora gusambanyiriza umuntu mu biro kandi bihora bikinguye.

Kuri BC, Bahame yemeye ko baryamanye ndetse ko yagiye amuha amafaranga, ariko ko byabayeho uwo mukobwa yaravuye i Gitagata bityo ko nta bubasha yari akimufiteho ko ari nk’uko yaryamana n’undi muntu wese bahura.

Muri uru rubanza Urukiko rwasuzumye ibibazo bibiri birimo kumenya niba ibyagezweho mu iperereza bihagije kugira ngo Bahame Hassan akekweho ibyaha no kumenya niba hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranywaho ibyaha afunzwe.

Urukiko rushingiye ku buhamya bwa AB uvuga ko Sheikh Bahame Hassan yamuteye inda ndetse akamufasha kuyikuramo, ahandi akavuga ko iyo nda yaje kuvamo nta ruhare abigizemo ahubwo byaturutse ku ihungabana yari yarakuye i Gitagata, rusanga uko kunyuranya kugaragaza ko ibivugwa nta kuri kurimo.

Rwagaragaje kandi ko abatangabuhamya bakorana na Sheikh Bahame Hassan ibyo bagiye bavuga ari byo bumvanye abandi kandi bakaba batarigeze babimenyesha inzego z’ubuyobozi bakibyumva nabyo bitahabwa agaciro.

Nk’uwasobanuye ko muri Kanama 2022 yapimye uwo mukobwa agasanga atwite, ariko nyuma bakongera kumusaba ko bamusuzuma akabyanga.

Hari uwitwa Mukeshimana ushinzwe ubuzima muri icyo kigo wavuze ko yakunze kumva bavuga ko Bahame asambanya abakobwa bajya muri icyo kigo basengera mu idini ya Islam ariko we akaba atarigeze abibona.

Yavuze ko AB yigeze kumubwira ko yatewe inda, abibajije Sheihk Bahame aramuhakanira.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rusanga kuba Ubushinjacyaha buvuga ko RIB yakiriye amakuru ko Bahame Hassan asambanya abakobwa bagororerwa i Gitagata, ku wa 16 Nzeri 2022 ariko ntibubasha kugaragaza dosiye yaba yarakozwe kuko RIB itari kuba yarumvise ibyo ngo ibiceceke cyangwa ngo Sheikh Bahame Hassan.

Umucamanza kandi yavuze ko iyo usenguye usanga ibivugwa ari amagambo kuko nta kimenyetso Ubushinjacyaha bugaragaza bw’uko AB yasambanyijwe.

Rwagaragaje ko nubwo hari aho bavuga ko AB yatashye igihe kitaragera, ariko kuri raporo bigaragara ko yatashye afite uburwayi bukomeye kandi yasinyweho na muganga, bikaba bitumvikana ukuntu umuganga yari gusinya kuri raporo itavugisha ukuri.

Rwavuze kandi ko kuba hamwe uwatewe inda avuga ko inda yaje kuvamo, kubera ibibazo ahandi akavuga ko Sheikh Bahame ari we wamufashije kuyikuramo, uko kugenda yivuguruza bigaragaza ko nta kuri kurimo.

Ku bandi batangabuhamya, Urukiko rwagaragaje ko imvugo zabo zitahabwa agaciro kuko zivuguruzanya, bamwe bakavuga ibyo bumvise cyangwa babwiwe.

Rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije, kuko ubuhamya bwashingiweho ari ibyo AB yagiye abwira abantu, nta muntu wigeze abona Sheikh Bahame Hassan asambanya abo bakobwa.

Kuri BC rwavuze ko kuba bararyamanye atakiri i Gitagata bitakwitwa ishimishamubiri kandi nta bubasha yari akimufiteho.

Rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, rutegeka ko ahita afungurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments