• Amakuru / MU-RWANDA


Abatutage bo mu Mirenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batunguwe no kubwirwa ko bagomba kwimuka aho batuye  kuko ari mu buhinzi nyamara badafite aho berekeza bagasaba ko hasubizwa mu miturire nkuko byahoze mbere.

Ni mu gihe ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga ko bwasabye ikigo cy'igihugu cy'ubutaka kuhashyira mu miturire bakaba bategereje igisubizo.

Abagaragaza iki kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Ruguti, mu Kagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Aba baturage bavuga ko bamwe bahavukiye ndetse bahamaze imyaka myinshi mbere bajyaga ku Murenge bagahabwa ibyangombwa byo kubaka ntihagire ubabuza gusa baje gutungurwa no kubwirwa ko batuye mu buhinzi bityo bakaba bagomba kwimuka ntacyo bajyanye ibyo bagaragaza nk'impungenge zaho bazerekeza.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko batakwimuka ahubwo bagasaba ko bashakirwa aho batura cyangwa bakarekerwa aha bamaze igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, avuga ko avuga ko kugishashanyo mbonera kigaragaza ko ari mu buhinzi gusa, bakaba barandikiye Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka kugira ngo bahahindure imiturire.

Yakomeje avuga ko abaturage badakwiriye kugira impungenge kuko ikibazo cyabo cyizwi kandi kikaba cyarakorewe ubuvugizi.

Abaturage barebwa n'iki kibazo nabo mu Mudugudu wa Ruguti wose uhana imbibi n'Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments