U Rwanda rwatangiye neza Igikombe cya Afurika cya Handball
rutsinda Zambia ibitego 30-19, ni Igikombe cyatangiye tariki ya 21 kikazarangira
31 Mutarama 2026, kirimo kubera mu Rwanda.
Uyu mukino wabereye muri BK
Arena, watangiye Saa Mbiri z’umugoroba, aho wakurikiye ibirori byo gufungura ku
mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27 ndetse rikaba ryarahuje
ibihugu 16.
Ibi birori byitabiriwe
n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubucuruzi
n’Inganda, Prudence Sebahizi; Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa
Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’Ishyirahamwe
ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.
Ni umukino utagoye ikipe y’u
Rwanda cyane kuko yawutangiriye hejuru, byatumye iminota 10 ya mbere irangira
rufite ibitego 7-1.
Ikipe ya Zambia yitwaye neza mu
minota yakurikiyeho itsindamo ibitego bine, u Rwanda rutsindamo bitanu,
byatumye umukino winjira mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere ari ibitego
12-5.
Muri iyo minota yari isigaye, u
Rwanda rwongeye kuzamuka rutsindamo ibitego bitanu mu gihe Zambia yatsinzemo
ibitego bitatu, igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 kirangira ruyoboye
n’ibitego 17-8.
Kugeza icyo gihe, nta mukinnyi
wari wakoze ikosa rituma ashyirwa hanze iminota ibiri mu gihe Hagenimana Fidèle
ari we wenyine wihanangirijwe ahabwa ikarita y’umuhondo.
Nyuma yo kubona ko Zambia
idakanganye cyane, dore ko u Rwanda rwayitsinze no mu Gikombe cya Afurika
giheruka kubera mu Misiri mu 2024, abatoza b’Ikipe y’Igihugu bakuriwe na Fayedh
Zouabi batangiye gutekereza umukino wa Algeria uzakurikiraho, baruhutsa bamwe
mu bakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves.
Iminota 10 ya mbere y’igice cya
kabiri yarangiye habonetsemo ibitego bitanu ku mpande zombi, birimo bitatu by’u
Rwanda na bibiri bya Zambia, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10.
Gukinisha ikipe imeze nk’iya
kabiri ku ruhande rw’u Rwanda byatumye Zambia izamura urwego, umukino winjira
mu minota 10 ya nyuma ari ibitego 24-14.
Nyuma yo kubona ko Zambia
itangiye kuzamuka, ikinyuranyo kikaba ibitego umunani, Kayijamahe Yves, Akayezu
André ‘Kibonge’ na Kubwimana Emmy basubiye mu kibuga, bafatanya n’abandi
bakinnyi bose bahawe amahirwe yo kwigaragaza, umukino urangira ari ibitego
30-19.
Umukinnyi w’umukino yabaye Kayijamahe Yves watsinze
ibitego 10, aho yakurikiwe na Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alexis batsinze
ibitego bitanu. Ni mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ku ruhande rwa Zambia ari
Syakwayi Prichard watsinze ibitego bitandatu.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Algeria
iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe yatsinzwe na Nigeria ibitego 25-23,
Misiri itsinda Gabon 36-25, Guinea itsinda Kenya 36-27, Angola itsinda Uganda
37-21, Cap-Vert itsinda Congo Brazzaville 34-28, Maroc itsinda Bénin 52-28 mu
gihe Tunisia yatsinze Cameroun ibitego 41-22.
Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, hateganyijwe imikino itanu muri BK Arena n’itatu muri Petit Stade guhera Saa Yine za mu gitondo. Ikipe y’u Rwanda izakina na Algeria guhera Saa 19:00 muri BK Arena.