Ikipe
y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Zambia ibitego 34-26 mu mukino wa kabiri wo
guhatanira imyanya mu Gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera mu Rwanda
kuva tariki 21 Mutarama 2026.
Ni umukino
wo mu itsinda rya mbere ry’igikombe cya President’s Cup gikinwa n’amakipe
atarageze muri 1/4 akajya guhatanira imyanya, wabereye muri BK Arena kuva saa
munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, utangirana imbaraga ku mpande zombi
byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda runganya na Zambia ibitego 17-17.
Bitandukanye
n’igice cya mbere, mu gice kabiri u Rwanda rwashyizemo intera rutsindamo
ibitego 17 mu gihe Zambia yo yatsinzemo ibitego icyenda byonyine, umukino
ukarangira rutsinze ibitego 34-26 runatsinze umukino wa kabiri muri rusange mu
itsinda ryo guhatanira imyanya, ibi bihugu byombi bihuriyemo na Gabon na
Uganda.
Amakipe
abiri ya mbere muri aya matsinda abiri ari gukina President’s Cup azahatanira
hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 12, iya mbere mu itsinda rimwe ihura n’iya
kabiri mu rindi tsinda mu gihe ebyiri za nyuma zihatanira kuva ku mwanya wa 13
kugeza ku ya 16 iya gatatu ihura n’iya kane.