Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr. Manirakiza Benjamin, ukurikiranweho ibyaha birimo gusambanya abana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2026, kikanareba abandi bakobwa batatu bakurikiranywe muri dosiye imwe, barimo Umuhoza Hamida, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa.
Ku wa 19 Mutarama 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nibwo rwatangaje ko Dr. Manirakiza, wigisha muri kaminuza, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure.
Aba bakobwa batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, bishingiye ku kuba bararyamanaga na Dr. Manirakiza bakanamushakira abandi bana, bakabikora babigizemo inyungu z’amafaranga.
Mu ibazwa ryakozwe, Urukiko rwagaragaje ko Dr. Manirakiza yemeye ko yagiye asambana n’abo bakobwa batatu mu bihe bitandukanye babyumvikanye, ndetse akabaha amafaranga.
Gusa, yavuze ko ayo mafaranga atari ikiguzi cy’imibonano mpuzabitsina, ahubwo ko yayabahaga agamije kubafasha gukemura ibibazo bamugezagaho.
Yongeyeho ko atigeze ategeka abo bakobwa kumushakira abandi bana, ariko yemera ko hari umwana utujuje imyaka y’ubukure, wavuzwe mu iperereza ku izina rya MBB, wigeze kumugana iwe akamuha amafaranga kubera gutinya ko yamurega, ahakana ko atigeze amusambanya.
Ku ruhande rw’abo bakobwa, Urukiko rwerekanye ko bemeye ko basambanaga na Dr. Manirakiza, ndetse ko yabasabaga kumushakira abandi bana bato. Mucyo Vanessa na Ineza Fidella bavuze ko bazi umwana MBB wasambanyijwe n’uwo mugabo, mu gihe Ineza Fidella yemeye ko ari we wahaye Dr. Manirakiza nimero ya telefone ya MBB.
Hari kandi abatangabuhamya batandukanye, barimo abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 21, bemeje ko basambanyijwe na Dr. Manirakiza. Mu nyandikomvugo yo mu bugenzacyaha kandi, hari umubyeyi wemeje ko umwana we yasambanyijwe n’uwo mugabo.
Urukiko rwagaragaje kandi ko hari abandi bana bavuga ko basambanyijwe na Dr. Manirakiza bamurangiwe na Umuhoza Hamida. Mu iperereza, Hamida yemeye ko yasambanaga na Dr. Manirakiza akamuha amafaranga, anemeza ko yamushakiraga abandi bana, akabikoramo inyungu kuko yahabwaga komisiyo.
Mucyo Vanessa na we yemeye ko yasambanaga na Dr. Manirakiza, akanahabwa amafaranga yo kumushakira abana bato, ibyo bikaba byemezwa n’abatangabuhamya.
Nyuma yo gusuzuma ibi bimenyetso byose, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasanze Ubushinjacyaha bwaragaragaje ibimenyetso bihagije by’uko abaregwa bakekwaho ibyaha bashinjwa, rutegeka ko bose bakurikiranwa bafunzwe.
Urukiko rwategetse ko bafungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, mu Mujyi wa Kigali, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.