• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko nta buryo budasanzwe iteganya gukoresha mu gukura muri rigole y’i Nyamirambo umwe mu basambo ukirimo, nyuma y’uko mugenzi we yari ayinjiyemo we yamaze kuyivamo.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2026, ni bwo abantu babiri bakekwaho ubusambo bashikuje abaturage telefone zigendanwa, bahita bihisha binjira muri rigole iherereye mu murenge wa Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko kugeza kuri uyu wa 09 Gashyantare 2026, umwe muri abo babiri yamaze kuvamo, mu gihe undi akirimo, kandi ko na we azisohokamo ku bushake bwe.

Yagize ati: “Havuyemo umwe hasigayemo undi. Uwo ukirimo na we azivanamo nk’uko mugenzi we yikuyemo.”

Abajijwe impamvu Polisi itifashisha ubundi buryo bwo kumukuramo, nko koherezamo ibyuka biryana mu maso, CIP Gahonzire yasobanuye ko ibyo bitari mu byo Polisi iteganya gukoresha.

Ati: “Ntabwo twatera ibyuka biryana mu maso mu baturage. Ibyo byuka bikoreshwa ahantu hihariye nko mu myigaragambyo, ariko ntibishobora guterwa mu ngo z’abaturage, mu mashuri cyangwa mu rusisiro.”

Ku kibazo cyo kumenya niba Polisi ifite icyizere ko uwo muntu akirimo, cyane cyane mu gihe imvura igwa amazi akanyura muri iyo rigole, CIP Gahonzire yemeje ko akirimo kandi ko hari n’amayeri yakoreshwaga n’abandi bantu kugira ngo akomeze kubaho yamaze kumenyekana agahagarikwa.

Yagize ati: “Aracyahari. Twamenye ko hari bagenzi babo babagaburiraga, ariko ayo mayeri yarahagaritswe. Turacyategereje ko avamo.

Kugeza ubu, ku munsi wa gatandatu, Polisi ikomeje kohereza abapolisi basimburana aho iyo rigole itangirira, hafi ya Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga, mu gihe aho irangirira hepfo ya Kiliziya hagenzurwa n’abakozi b’irondo ry’umwuga basimburana.

Bamwe mu baturage bavugaga ko amazi y’imvura ashobora gutuma abo bantu basohoka, ariko hakaba hari n’imbogamizi zishingiye ku miterere y’iyo rigole, kuko inyura munsi ya kaburimbo no munsi ya Kiliziya, bigatuma kuyikuramo bigorana.

Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, umwe muri abo bakekwaho ubusambo yamaze gusohoka muri iyo rigole, ahita afatwa ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments