• Amakuru / POLITIKI

Nyuma  y’amezi abiri urubanza  rw’umunyapolitike akaba n’umuyobozi  w’ishyaka  ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya Tundu Lissu rusubitswe rwasubukuwe kuri  uyu wa mbere

Uyu munyapolitiki akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi, ashinjwa kuba yarateguye mu ntangiriro za Mata inama ya politiki yamaganirwagamo ko gahunda y’amatora “ifunze kandi itarangwamo ukuri.”

Mu iburanisha, Tundu Lissu, ufite impamyabumenyi mu mategeko, yagaragaje uko afungiwe, avuga ko abayobozi b’igororero bakurikirana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibiganiro by’ibanga agirana n’abamwunganira mu mategeko.

Me Rugemeleza Nshala, umwunganizi we, yagize ati: “Abacungagereza bumva ibyo avugana n’abamwunganira byose. Byongeye kandi, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka Chadema ntibemerewe kongera kumusura muri gereza.”

Tundu Lissu yafashwe ku wa 9 Mata 2025 ari kumwe n’abandi banyamuryango b’ishyaka Chadema, akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi no gutangaza amakuru atari yo. aramutse ahamwe n’ibyaha, ashobora guhabwa igihano cy’urupfu.

John Heche, visi-perezida wa Chadema, yavuze ati: “Mu ntangiriro, babwiye Lissu ko batazamurekura keretse yemeye guhunga igihugu akajya i Burayi, ariko perezida wacu yarabyanze. Yagaragaje ko atazigera yemera ikintu cyose cyamusaba kuva mu gihugu. Bakoresheje uburyo bwinshi bwo kutugira igikoresho, harimo no kutwizeza ubwiyunge, ariko ntituzabemerera na rimwe. Icyo dusaba ni uko Lissu arekurwa nta yandi mananiza.”

Urubanza rwasubitswe kugeza ku wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare, ubwo urukiko ruzafata icyemezo ku mpamvu ziregura zatanzwe n’uregwa. Icyo cyemezo giteganyijwe kizaba ingenzi cyane ku cyerekezo cy’uru rubanza ruvugwa cyane mu itangazamakuru. Umuryango Amnesty International nawo wasabye ko Tundu Lissu arekurwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments