Mu gihe
ukwezi gutagatifu kw’igisibo cya Ramadan guteganyijwe gutangira ku itariki ya 17
Gashyantare, abaturage bo mu mujyi wa Gedaraf, mu gihugu cya Sudani, bongeye
kwibaza ku giciro cy’ibiribwa, cyane cyane ibikenerwa mu gutegura amafunguro y’
Iftar
Nubwo iki
gihe kirangwa n’ubugiraneza, ukwiyegurira Imana n’ubufatanye mu baturage, hari
abagaragaza impungenge z’uko bashobora kutazabona ubushobozi bwo kubona
ibiribwa bihagije bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko.
Mohamed
Ibrahim Ahmed, umwe mu baturage ba Gedaraf, avuga ko ibiciro by’amatungo
bizamuka cyane muri iki gihe cya Ramadan.
“Mu gihe cya
Ramadan, ibiciro by’amatungo biriyongera cyane kuko abayagura baba biyongereye
kurusha ayaboneka ku isoko, kandi abantu baba biyiriza ku manywa,”
Yakomeje
agaragaza ko ibiciro biri ku masoko bikabije, agira ati:
“Ibiciro ku
isoko biri hejuru cyane, birahenze. Intama imwe igura hagati ya 650 000 na 700
000 by’amapawundi ya Sudani [amadorari ya Amerika ari hagati ya 1 080 na 1
163],” akomeza abivuga.
Ku rundi
ruhande, iki gihe cya Ramadan gifatwa nk’igihe cyiza cyane ku borozi b’amatungo
bo muri Sudani, kuko ari bwo babona inyungu nyinshi bitewe n’uko isoko
ryiyongera cyane. Ibi biterwa kandi n’uko amatungo ava no mu bindi bihugu bya
Afurika, bigatuma aborozi bashishikarizwa kuyohereza mu mahanga.
Mohamed
Gomaa, nyiri urwuri rwororerwamo amatungo, asobanura uko isoko rikora mu gace
ka Shawak:
“Dufite
amasoko abiri: ku wa Gatandatu no ku wa Kabiri. Ku wa Gatandatu twohereza mu
Misiri ingamiya zigera kuri 250–300, naho ku wa Kabiri twohereza hagati ya 150
na 200. Isoko ni rinini kandi amafaranga azunguruka ari menshi,”
Nubwo bimeze
bityo, hari bamwe mu baturage bagifite icyizere ko ibintu bishobora kuzagenda
neza mu minsi iri imbere. Mohamed Othman, utuye Gedaraf, yavuze ko kugeza ubu
ibiciro bitarazamuka cyane.
“Kugeza ubu,
ibiciro biracyumvikana, nta zamuka rikabije rirabaho. N’iyo ryaba ribaye,
ntabwo ryaba rikabije cyane. Turizera ko ibintu bizagenda neza mbere ya
Ramadan. Ntituzi neza uko bizagenda, ariko uko igihugu gihagaze ubu ni heza
kurusha mbere,”
Ibi bibaye
mu gihe intambara yo muri Sudani imaze hafi imyaka itatu, bikaba ari Ramadan ya
gatatu igihugu kigiye kwakira kiri muri ibi bihe bikomeye by’umutekano muke.
Kuva ku
itariki ya 15 Mata 2023, abantu barenga miliyoni 8 bahungiye imbere mu gihugu no mu mahanga, barimo abana
barenga miliyoni 4, kubera ingaruka z’iyi ntambara ikomeje gusenya imibereho
y’abaturage.
Like This Post? Related Posts