• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Ihuriro ry’inyeshyamba AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa 8 Gashyantare 2026, ryasoje amahugurwa y’abarwanyi bashya 7,532, ribasaba gukomeza kubaha discipline no kwitwara neza mu gihe binjiye mu murongo w’uyu mutwe.

Aba barwanyi bamaze igihe bahabwa amahugurwa akomeye mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, giherereye mu Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amahugurwa bahawe yarimo ubuhanga mu mirwano, imyitozo yo kongera imbaraga z’umubiri n’ihangana.


Umuyobozi w’ingabo za AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yabwiye aba barwanyi bashya ko bagenzi babo bari ku mirongo y’imbere ku rugamba bagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare byagabanyije imbaraga z’icyo yise ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho.

Yagize ati:“Bagenzi banyu bakoze akazi gakomeye ku mirongo itandukanye y’urugamba. Batsinze ingabo z’umwanzi, zirimo imitwe itandukanye nk’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’abacancuro b’abanyamahanga.”

Yakomeje avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bahanganye n’abarwanyi b’ingeri zitandukanye bakabatsinda, asaba aba bashya gutanga umusanzu mu cyo yise inshingano bahuriyeho.

Ati:“Bagenzi banyu bari ku rugamba barabategereje. Ni mujya kubiyungaho, bategereje ko mubafasha gusohoza inshingano, atari ukubabera umutwaro. Mujye gushyigikira abasivili bamaze igihe bababaye, kandi ntimukabagireho inabi.”

Maj Gen Makenga yasabye kandi aba barwanyi kugira discipline ikomeye, birinda imyitwarire yavuze ko iranga abo bahanganye na bo, irimo gukorera abasivili ihohoterwa, gukoresha ibiyobyabwenge no gusahura, ashimangira ko ibyo byangiza umutekano n’imiyoborere.

Kuva AFC/M23 yafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, uyu mutwe wakomeje kwinjiza no guhugura abarwanyi bashya. Muri Nzeri na Ukwakira 2025, abarwanyi barenga 16,000 basoje amahugurwa yabo mu bigo bya Tshanzu na Rumangabo, mbere yo koherezwa ku mirongo y’imbere.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments