Mu ijoro ryo kuwa 09 Gashyantare, mu kagali ka Kabeza ho muga centre ka Riziyeri hafatiwe moto yo mu bwoko bwa 125, ihene 1 ndetse n’inkoko 3 mu gihe abajura bo bahise basimbuka moto bariruka. Ubuyobozi buvuga ko buri maso mu gihe bamwe mu barara irondo bagaragaza ko hari imbogamizi n’ibyifuzo bafite basaba ubuyobozi.
Ni abajura bivugwa
ko bari baturutse mu murenge wa Mayange ahazwi nko muri Gitera bagana Riziyeri
ari naho bafatiwe bagata ibyo bibye bakiruka.
Umwe mu
Banyeronde ahamya muri ako gace bugarijwe n’ibisambo akavuga n’abo babacitse babikanze
bakirukansa moto bibaviramo kugonga umukingo bariruka barabacika.
Aba banyerondo
basaba inzego z’umutekano zisumbuyeho kubafasha gufata izo moto zigenda nijoro
kuko akenshi usanga zihetse ibyibano.
Bwana Phocas
ukuriye irondo ry’umwuga mu kagari ka Kabeza, ahamya ko mu mezi atatu bamaze
batangiye irondo ry’umwuga, bakomeje gufata ingamba zikakaye zo guhangana n’abajura
kandi zitanga umusaruro.
Abaturage bo muri Kabeza bahuriza ku kuba muri iyi minsi bugarijwe n’ubujura bw’amatungo ibintu bagaragaza ko hatagize igikorwa basubira ku muco mubi wo kurarana n’amatungo.