• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Uwashinze kompanyi ya gisirikare ikorera ku giti cyayo Blackwater, Umunyamerika Erik Prince, yohereje itsinda ry’ingabo ze zikoresha indege zitagira abapilote (drone) gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gucunga umujyi wa Uvira, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru Reuters kivuga ko cyabikesheje amasoko atandukanye.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, uwo mujyi wari wigaruriwe n’inyeshyamba nyuma y’imirwano ikomeye, ibintu byafashwe nko gukoma mu nkokora umuhate w’amahoro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ziherutse kuyobora isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Byaje kuba ngombwa ko umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23 uva muri uwo mujyi kubera igitutu cy’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo M23 yatangaje ko yavuye muri Uvira, imirwano yakomeje kubera mu nkengero z’uyu mujyi hagati y’izi nyeshyamba zivugwaho gushyigikirwa n’u Rwanda n’ingabo za Leta ya Kinshasa zifashwa n’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo.

Umuvugizi wa Erik Prince yanze kugira icyo abivugaho. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse n’umuvugizi w’ingabo muri ako karere na bo ntacyo batangaje ku busabe bwo kugira icyo babivugaho.

Uyu munyamuryango wa hafi wa Perezida Donald Trump, ari na we washinze Blackwater (itagikora), yari yahawe akazi na Leta ya Kinshasa kugira ngo ayifashe gucunga no gukusanya imisoro iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Rimwe mu masoko ya Reuters ryanze ko amazina yarwo atangazwa ku mpamvu z’umutekano, rivuga ko abarwanyi ba Prince bafashije ingabo za Congo bakoresheje amadrone mu mirwano bahanganyemo n’inyeshyamba za M23 mu nkengero za Uvira no mu misozi yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo bivugwa ko ingabo z’uyu Munyamerika zafashije ingabo zidasanzwe za RDC, hagati mu mujyi wa Uvira nta mirwano yabayeho kugeza AFC/M23 ivuyeyo ku wa 17 Mutarama 2026.

Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye Reuters ko koherezwa kw’izi ngabo zikorera ku giti cyazo byari bigamije gukumira ko inyeshyamba za AFC/M23 zisubira kwigarurira uwo mujyi.

Irindi soko rivuga ko itsinda rya Prince rishobora gukomeza koherezwa mu bice by’imirwano igihe cyose Kinshasa yabibasaba.

Umuyobozi mu rwego rushinzwe umutekano muri RDC yavuze ko koherezwa kw’abarwanyi ba Prince muri Uvira byakozwe ku busabe bwa Kinshasa mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’igihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko nta masezerano ayo ari yo yose yigeze igirana n’amasosiyete ya Prince.

Inkuru ivuga kuri Erik Prince imaze iminsi ivugwa cyane, ndetse hanakwirakwira amakuru ataremezwa yavugaga ko M23 yaba yaramufashe, ariko kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwigeze rubyemeza.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, habaye imirwano ikomeye muri iyi ntambara yongeye kubura mu mpera za 2021, bituma inyeshyamba za M23 zigarurira uduce twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’imijyi mikuru yazo, Goma na Bukavu.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments