Umuryango
w’Abibumbye, Loni washyize hanze
raporo igaragaza ko abantu barenga 6.000 bishwe mu minsi itatu
gusa ubwo umutwe wa Rapid Support Forces [RSF] wafataga Umujyi wa Al Fashir mu
Ukwakira 2025.
Uyu mujyi
uherereye i Darfur mu Burengerazuba bwa Sudani, wari uw’ingenzi usigaye mu
maboko y’ingabo z’iki gihugu mbere y’uko ufatwa ku wa 26 Ukwakira 2025, nyuma
yo kumara amezi 18 ugoswe n’umutwe wa RSF.
Umuryango
w’Abibumbye wagaragaje ko mu minsi itatu uhereye ku wa 25 ukageza ku wa 27
Ukwakira 2026, abantu 4.400 biciwe mu mirwamo, abandi 1.600 bicwa bagerageza
guhunga.
Iyi raporo
ifite paji 29, yagaragaje ko iyi mirwano yaranzwe n’ibikorwa by’indengakamere
birimo kwicira abantu hamwe mu kivunge, iyicarubozo, n’ihohoterwa rishingiye ku
gitsina ryakorewe abagore n’abakobwa.
Abashakashatsi
bemeje ko ubwicanyi bwinshi bwakozwe hashingiwe ku moko y’abantu.
Iyi mirwano
yatumye habaho inzara yo ku rwego rwo hejuru muri aka gace kuko kamaze igihe
kirekire katagerwaho n’ubutabazi bw’ibanze.
Ubu Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri gukora iperereza kuri iyi mirwano rureba niba
harabayeho ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Like This Post? Related Posts