• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nibura abantu 28 bishwe abandi benshi barakomereka nyuma y’igitero cy’ indege zitagira abapilote  zizwi nka drone cyibasiye isoko ryari ririmo abantu benshi mu gihugu cya Sudani, nk’uko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru ku isoko rya Al-Safiya, hafi y’umujyi wa Sodari, muri leta ya Kordofan-Nord. Umuryango witwa Emergency Lawyers, ukurikirana kandi ugatangaza ihohoterwa rikorerwa abaturage kuva intambara yatangira muri Sudani, wavuze ko drones nyinshi zateye ako gace mu gihe isoko ryari ryuzuye abantu.

Amakuru ya mbere agaragaza ko isoko ryari ririmo urujya n’uruza rwinshi ubwo ibisasu byagwaga. Uwo muryango uvuga ko mu bahitanywe n’iki gitero harimo abagore, abana n’abasaza.

Umubare w’abamaze kumenyekana ko bapfuye 28 ni uw’agateganyo, kuko bishoboka ko wakwiyongera bitewe n’umubare munini w’abakomeretse.

Sudani imaze hafi imyaka itatu mu ntambara ihanganishije ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba w’aba-paramilitaire bahanganye. Iyo ntambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu inateza ibibazo bikomeye by’ubutabazi ku baturage.

Kugeza ubu, nta ruhande rwari rwahise ruvugwa ku mugaragaro ko ari rwo rwagabye iki gitero.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments