Rwanda na Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati y’izi nzego zishinzwe umutekano.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2025, i Cairo asinywa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta uyoboye intumwa z’u Rwanda ziri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu na mugenzi we wa Misiri, Gen. Maj Mahmoud Tawfik.
Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yanditse ko Minisitiri Dr. Biruta na Gen. Maj Mahmoud Tawfik bagiranye ibiganiro ku ntego zihuriweho mu gushimangira no kubaka ubufatanye mu by’umutekano no kwagura ubwo bufatanye hagati y’inzego z’umutekano mu bihugu byombi.
Iti “Nyuma y’ibiganiro, Abaminisitiri bombi basinye amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi ya Repubulika y’uRwanda n’iya Repubulika ya Kisilamu ya Misiri, agamije kwagura ubufatanye buhuriweho no gushyiraho uburyo buhamye bwogusangura amakuru n’ubunararibonye hagati y’inzego z’umutekano.”
Minisitiri Biruta yashimye imikoranire yashinze imizi hagati y’ibihugu byombi aho Abanyarwanda barenga 300 bamaze guhabwa amahugurwa mu Ishuri rya Polisi rya Misiri uhereye mu 1999.
U Rwanda na Misiri bikomeje kwagura ubufatanye mu by’umutekano.
Ku wa 2 Ukuboza 2025, ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Aya masezerano ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga yitabiraga Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare ryateguwe n’igihugu cya Misiri, nyuma akagirana ibiganiro na mugenzi we wa Misiri , Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, bagasinya amasezerano.