Ababyeyi barerera mu ishuri rya MAI CHILDHOOD ACADEMY, riherereye mu Karere ka , Mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe n'uko iryo shuri ryanze guhemba abarimu bityo abana babo bakaba bamaze ibyumweru bibiri (2) batiga.
Iri shuri rikodesha inzu zo kwa Gisimba mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Ababyeyi baganiriye na BTN TV, bavuga ko bitumvikana ukuntu bishyuye amafaranga y'ishuri ariko ubuyobozi bakayakoresha budahembye abarimu bikagira ingaruka ku myigire y'abana babo.
Umwe yagize ati:"Inyemezabwishyu turazifite n'ubu turazigendana muri Telefone. Amafaranga ibihumbi 260,000Frw ni amafaranga menshi. Mfite abana babiri hano, umwe ari mu mwaka wa mbere (P1) undi ari mu mwaka wa kane (P4), ejo ni bwo namenye ko abana banjye batari kwiga bari hanze, ndababaza nti kubera iki abana batari kwiga? Barabwira ngo abarimu banze kwigisha kubera ko badahebwa."
Yakomeje avuga ko bashaka kumenya impamvu abana babo batiga kandi ababyeyi barishyuye amafaranga y'ishuri basabwe.
Aba babyeyi bakomeje bavuga ko bifuza ko abana babo bakwiga kuko iyo umwana atize kuko bikwiye biramudindiza agasubira inyuma.
Ati:"Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha abana bacu bagahabwa ubumenyi cyangwa bakadusezerera byaba ngombwa tugashaka ibindi bigo kuko ni ikibazo gikomeye."
Amakuru avuga ko abarimu bigisha kuri iki Kigo bahagaritse kwiga ku wa 16 Gashyantare 2026, nyuma yo kumara igihe kirekire bigisha badahembwa.
Abarimu bigisha muri iki Kigo bavuga ko kudahemberwa igihe bibagiraho ingaruka zitandukanye zanatumye kugeza ubu hari abarimu batandatu (6) bagenda kubera kutishyurwa ibirarane by'amezi atatu (3) baberewemo.
Umwe yagize ati:"Ikigo cyanze kutishyurwa imushahara y'amezi atatu (3) kandi ababyeyi barishyuye ku kigero cya 95%. Ntituzi niba hari imikoreshereze mibi cyangwa myiza mu bakira amafaranga y'ishuri."
Yakomeje avuga ko nubwo kwigisha ari umuhamagaro ariko kwigisha badahembwa bigira ingaruka zitandukanye ku myigire y'abana bigisha kuko iyo mwarimu atari mu mwuka mwiza ntabwo yakwigisha neza.
Ubwo umunyamakuru yahamagaraga umuyobozi w'iri shuri kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo yumvise ari umunyamakuru akubita igitwenge ntiyagira ikindi arenzaho.
Kurundi ruhande Karegeya Djuma, ushyirwa mu majwi kuba nyirabayazana y'ibyo bibabazo byo kudahembwa kw'abarimu bigisha kuri iryo shuri, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko abo barimu bagomba guhembwa ibirarane by'amezi abiri kuri uyu wa Gatatu.
Yagize ati:"Ubuyobozi bwa Mai Childhood Academy buramenyesha ko ibirarane by’amezi abiri byatewe n’imbogamizi twahuye na zo.
Ku bufatanye n’Akarere n’Umurenge, twemeranyije ko bizaba byishyuwe bitarenze 04 Werurwe 2026."
Aba barimu bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw'Umrenge wa Rwezamenyo n'Akarere ka Nyarugenge kugira ngo buze bukemure ibibazo biri mu Kigo ariko na bwo ntabwo bwaje kubikemura.