• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Ambasade yarwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwo hagati.

Ni mu butumwa iriya Ambasade yageneye Abanyarwanda batuye cyangwa bari mu ruzinduko mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.

Ibi bihugu byombi biri mu byo mu burasirazuba bwo hagati Iran ikomeje kugabaho ibitero bya missile na drone, mu rwego rwo kwihimura ku bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byayigabyeho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ni ibitero byasize yiciwe abayobozi batandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei.

Ambasade y’u Rwanda muri UAE mu butumwa yageneye Abanyarwanda bari muri ubu bwami na Bahrain kandi, yabasabye “gukomeza kwitwararika no kurinda umutekano wabo.”

Kuri ubu Itsinda rya Ambasade na ‘consulaire’ riri kuvugana bya n’Abanyarwanda bari mu nshingano zaryo kandi riri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo Abanyarwanda bahabwe serivisi n’ubufasha bukenewe.

Abanyarwanda bari muri biriya bihugu bagiriwe inama yo “gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu bihugu barimo.”

By’umwihariko, abari mu butembere baheze muri UAE, basabwe kwiyandikisha kuri Ambasade kugira ngo byorohereze gutanga ubufasha bukenewe.

Abanyarwanda bari muri biriya bihugu byombi bashyiriweho imirongo ya telefoni (+971508242987 | +971504253218) na email (ambaabudhabi@minaffet.gov.rw; mail to:ambaabudhabi@minaffet.gov.rw) babarizaho ubufasha.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments