Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko zimwe mu noti z’amafaranga zikoreshwa mu gihugu zigiye gukurwaho burundu, cyane cyane izashyizweho hagati ya 2004 na 2015. Izi noti zirimo iza 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw, kandi zizahagarika gukoreshwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Ibi bikubiye mu Iteka rya Perezida No 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, riteganya ko izo noti zitagifite
agaciro mu Rwanda nyuma y’igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12.
Muri izo noti zizakurwaho harimo:
·
Inoti
za 500 Frw na 1000 Frw zashyizweho
n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 20 Nzeri 2004.
·
Inoti
ya 500 Frw nshya yashyizweho ku wa 10
Nzeri 2013.
·
Inoti
ya 1000 Frw yashyizweho ku wa 15
Ukwakira 2015.
·
Inoti
ya 2000 Frw yashyizweho ku wa 31
Ukuboza 2007.
·
Inoti
za 5000 Frw zashyizweho ku wa 05 Kamena
2004 ndetse n’iyo ku wa 12 Kanama 2009.
Ingingo ya kane y’iri teka igaragaza
ko iri tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma y’amezi 12
ritangajwe mu Igazeti ya Leta, bivuze ko abaturage bazakomeza gukoresha izo noti muri icyo gihe
mbere y’uko zivanwaho burundu.
Ku rundi ruhande, inoti nshya za 500 Frw na 1000 Frw zatangiye gukoreshwa mu 2019,
hashingiwe ku iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 02 Nyakanga 2019.
Mu mwaka wa 2024, hatangajwe kandi inoti nshya za 2000 Frw na 5000 Frw, zashyizweho n’iteka rya Perezida
ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 30 Kanama 2024, rikubiyemo n’ibimenyetso
bishya by’umutekano bigaragara kuri izo noti.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko kuvugurura inoti
bigamije kongeramo ikoranabuhanga rigezweho rifasha kurinda amafaranga y’u
Rwanda kwiganwa no kongera umutekano wayo.
BNR yagize iti: “Twahisemo
kuvugurura inoti cyane cyane iza 2000 Frw na 5000 Frw kuko zari zimaze imyaka
irenga icumi zitavugururwa. Byari ngombwa kongeramo ikoranabuhanga rishya
ririnda ko zigirwaho uburiganya.”
BNR yanavuze ko hanavuguruwe urupapuro rukorwamo inoti kugira ngo zirusheho kuramba,
kandi hagashyirwamo n’ibimenyetso bigaragaza aho ubukungu bw’u Rwanda bugeze
n’icyerekezo cyabwo mu gihe kiri imbere.
Like This Post? Related Posts