• Amakuru / MU-RWANDA



Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zimerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026.

Mu batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo Amb. Mokiemo Jean Félix, uhagarariye Ambasade ya Repubulika ya Kongo mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Kigali.

Undi wakiriwe ni Lt. Gen. (Rtd) Peter Kakowou Lavahun, uhagarariye Sierra Leone mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Minisitiri Biruta yakiriye kandi impapuro za Amb. Barlybay Sadykov uhagarariye Kazakhstan mu Rwanda, aho nawe afite icyicaro i Nairobi na Ntsiuoa Castalia Sekete uhagarariye Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Nyuma y’iki gikorwa, biteganyijwe ko aba Ambasaderi bazashyikiriza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda impapuro z’ibemerera guhagararira ibi bihugu byabo mu Rwanda.

U Rwanda rwihaye intego yo gutsura umubano n’amahanga, hashingiwe ku nkingi z’iterambere, umutekano, n’ubufatanye mu by’ubukungu.

U Rwanda rusanzwe rufitanye imikorere n’ibi bihugu aho nka Repubulika ya Congo imaze gusinya n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye arenga 33 mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, n’umutekano ndetse guhera mu 2023, Abanyarwanda bashobora kujya muri iki gihugu bataswe Viza.

U Rwanda na Sierra Leone nabyo bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu na serivisi z’igorora ndetse ibihugu byombi byumvikanye gukuriraho viza abafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi.

Kazakhstan nayo ni igihugu gifitanye imikoranire n’u Rwanda aho muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu murwa mukuru wayo, i Astana, yakirwa na mugenzi we Perezida Kassym Jomart Tokayev.

Ni mu gihe kandi u Rwanda na Lesotho bikorana mu nzego z’ubuyobozi, umutekano, n’uburezi ndetse mu myaka ya 2024 na 2025, uyu mubano wazamuriwe urwego binyuze mu masezerano y’ubufatanye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments