U Burundi bwakuwe mu marushanywa y’Igikombe cy’Isi cya Handball U-19

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-11 06:58:23 Imikino

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

U Burundi bwakuwe mu marushanywa y’Igikombe cy’Isi U-19 cya Handball kiri kubera muri Croatia nyuma yuko abakinnyi 10 muri 13 bari bagize Ikipe y’Igihugu baburiwe irengero.

Kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 13 Kanama 2023,u Burundi bwari kimwe mu bihugu byari bihagarariye Afurika muri iri rushanwa ry’ingimbi riri kubera muri Croatia kuva tariki ya .

Mu mikino yo mu Itsinda H bwakinnye, bwasoreje ku mwanya wa nyuma nyuma yo gutsindwa na Iran, Ibirwa bya Féroé na Suède. Ibyo byatumye bwisanga mu Itsinda rya Kane ry’ikindi cyiciro cy’Igikombe cy’Isi cyiswe “President’s Cup” gifasha mu guhatanira imyanya.

Muri iki cyiciro, u Burundi bwatsinzwe na Argentine ibitego 39-25 ku wa Mbere, tariki ya 7 Kanama, butsindwa kandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 33-26 bukeye bwaho.

Ibyo byatumye bujya mu bihugu byari guhatanira kuva ku mwanya wa 29 kugeza ku wa 32 aho muri iki cyiciro bwari guhura na Bahreïn kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama ndetse na Nouvelle-Zélande ku wa Gatanu.

Gusa, kuri uyu wa 10 Kanama, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball ku Isi (IHF) yashyize hanze itangazo rivuga ko “u Burundi bwikuye mu mikino isigaye y’iki Gikombe cy’Isi.”

Ryavuze ko mu mukino wari kubuhuza na Bahreïn, buterwa mpaga y’ibitego 10-0, bityo rigena uko indi mikino izakinwa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi yemeza ko “abakinnyi 10 muri 13 baburiwe irengero”, byatumye ikipe ihitamo kwikura mu irushanwa.


Related Post