Umuhungu
muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ari kuburana mu rukiko
rwo muri Afrique du Sud nyuma yo gushinjwa kurasa umukozi wo mu busitani iwe mu
rugo mu gace gatuwe n’abakire mu majyaruguru ya Johannesburg mu kwezi gushize.
Ukurikiranwe
n’ubutabera ni Bellarmine Chatunga Mugabe, bivugwa ko yarashe uwo mukozi wo mu
busitani iwe mu rugo. Kugeza ubu impamvu y’icyo gikorwa ntiramenyekana neza.
Umuvugizi wa
polisi, Koloneli Dimakatso Nevhuhulwi, yavuze ko iperereza rigikomeje.
Yavuze ko “Impamvu
y’icyo gikorwa cy’irasa itaramenyekana
muri iki gihe, kandi iperereza rya polisi riracyakomeje,” ni ko Koloneli
Nevhuhulwi yatangaje.
Bellarmine
Chatunga Mugabe yafashe icyemezo cyo kureka gusaba kurekurwa by’agateganyo
atanze ingwate yemera kuburana , mu gihe urubanza rwe ruteganyijwe gusubukurwa
ku wa 17 Werurwe 2026.
Umwunganizi
we mu mategeko, Sinenhlanhla Mnguni, yavuze ko hakiri kare kugira ngo
hatangazwe niba umukiriya we azemera icyaha cyangwa atazacyemera.
Yagize ati: “Turacyari
mu ntangiriro z’uru rubanza. Biracyari kare kuvuga niba tuzemera icyaha cyangwa
niba hazabaho ibiganiro n’ubushinjacyaha.”
Bellarmine
Chatunga Mugabe ni umuhungu muto wa Robert Mugabe, wayoboye Zimbabwe imyaka 37
mbere yo gukurwa ku butegetsi mu kudeta ya gisirikare yabaye mu 2017.
We na mukuru
we Robert Mugabe Jr, abana ba Mugabe na Grace Mugabe, bakunze kuba hagati ya
Zimbabwe na Johannesburg, aho bakunze kuvugwa mu itangazamakuru kubera ibirori
by’imyidagaduro bakunda gutegura.
Like This Post? Related Posts