Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe igihe gutaha ku bushake banyuze ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Ni
imiryango igizwe n’abantu 74 barimo abagabo, abagore hamwe n’abana, batangiye
urugendo rungana n’ibilometero bigera kuri 315, saa moya za mu gitondo zo kuri
uyu wa Kane, bavuye mu nkambi ya Mahama berekeza ku mupaka wa Nemba, aho
baherekejwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, abakozi ba Minisiteri
ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), hamwe n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), baza kubageza ku mupaka wa Nemba,
bakabashyikiriza inzego nk’izo ku ruhande rw’u Burundi.
Abatashye kuri uyu wa 12 Werurwe,
bagize icyiciro cya 86 cy’impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda
zitashye ku bushake, bakaba ahanini bagizwe n’abari barahunze Igihugu cyabo mu
2015 na nyuma yaho, ubwo mu Burundi hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi
bw’uwahoze ari Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, bigakurikirwa n’imvururu
zatumye ibihumbi by’Abarundi bahunga, bagahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda,
aho zahise zicumbikirwa mu Nkambi ya Mahama.
Aba batashye basanga bagenzi babo
bari bagize icyiciro cya 85, cyari kigizwe n’imiryango 34 y’impunzi z’Abarundi
yari igizwe n’abantu 78 batashye tariki 21 Gashyantare 2024 banyuze ku mupaka
wa Nemba.
Ubuyobozi
bw’inkambi ya Mahama buvuga ko bagira ibiro bishinzwe kwakira abashaka gutaha,
ku buryo ugize ubushake wese abigana akandikwa, ubundi hagategurwa uko azataha
kuko hari ibyo aba agomba gutunganyirizwa kugira ngo azatahe nta kibazo afite.
Kugeza ubu ibyiciro byose uko ari
86 by’impunzi z’Abarundi zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda, zirarenga
gato ibihumbi 30. Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 70
ziganjemo iz’Abarundi n’Abanyekongo