Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Werurwe 2026, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye hifashishijwe drones za kamikaze mu gace ka Minembwe.
Ibyo
bitero byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi twa Mikenke, Bidegu
n’ahandi hahakikije. Amakuru avuga ko mu ngabo zifatanyije muri ibyo bikorwa
harimo igisirikare cy’u Burundi (Force de Défense Nationale du Burundi-FDNB),
umutwe wa FDLR, abacanshuro ndetse n’imitwe ya Wazalendo nk’uko byatangajwe
n’umuvugizi wa AFC/M23Lawrence Kanyuka mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Kugeza
ubu, amakuru atangazwa n’impande zitandukanye avuga ko ibyo bitero bikomeje
kugabwa nta guhagarara, mu gihe abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka
z’intambara zirimo guhunga ingo zabo no gutinya umutekano wabo.
AFC/M23
ishinja Kinshasa kwibasira abasivili
Umutwe
wa AFC/M23 uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwibasira abasivili
badafite aho bahungira, cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Uyu
mutwe uvuga ko ibi bitero bisa n’ibyabaye ku mujyi wa Goma ku wa 11 Werurwe
2026, aho na ho abaturage bavuga ko bagabweho ibitero bya drones byahitanye
abantu.
Mu
butumwa bwayo, AFC/M23 ivuga ko amaraso y’Abanyekongo ameneka kubera ibyo
bikorwa by’urugomo atazirengagizwa, atazibagirana kandi ko atazahishwa
n’iceceka ry’ababirebera hafi.
Imirwano
ikomeje no mu kibaya cya Ruzizi
Hagati
aho, amakuru mashya avuga ko imirwano yongeye gukaza umurego ku muhanda munini
Route Nationale 5 uca mu kibaya cya Ruzizi Plain (Ruzizi Plain).
Guhera
saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo (6h40), bivugwa ko ingabo
zishinjwa kuba zikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangiye kurasa imbunda
ziremereye (artillerie lourde) ku gace ka Kabunambo, gatuwe n’abaturage benshi.
Abatuye
muri ako gace bavuga ko ibyo bitero byateje urupfu n’isenyuka ry’ibintu
byinshi, ndetse abaturage benshi bagahita bahunga ingo zabo bashaka umutekano.
Impuruza
ku muryango mpuzamahanga
AFC/M23
ivuga ko uko gukaza intambara ku baturage ari ibintu bikomeye bidakwiye
kwirengagizwa. Uyu mutwe usaba Abanyekongo n’umuryango mpuzamahanga kutaceceka
kuri ibi bikorwa uvuga ko bigamije gutera ubwoba abaturage.
Uyu
mutwe kandi uvuga ko wiyemeje gukomeza kurinda no kurengera abaturage
n’imitungo yabo mu gihe uhanganye n’ibyo wita ibikorwa by’iterabwoba bikozwe mu
buryo buteguye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.