Umujyi wa Maiduguri,
uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, wibasiwe
n’uruhererekane rw’ibitero by’ubwiyahuzi byateje ubwoba bwinshi ndetse
bigahitana abantu benshi.
Ibi bitero
byibasiye ahantu hahurira abantu benshi, birimo isoko rikuru, ibiro by’iposita
ndetse n’ahari ibitaro, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Aya mahano
yabaye nyuma y’umunsi umwe hagabwe igitero ku kigo cya gisirikare, bikaba
byongeye kugaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri aka gace kamaze igihe
kibasiwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.
Abatangabuhamya
bavuga ko ibisasu bya mbere byateje akavuyo gakomeye. Umwe muri bo, Modu Bukar,
yagize ati:
“Twari twicaye twumva igisasu gikomeye gituritse, abantu bose bahita batangira
kwiruka.”
Abaturage
bahise batangira gutabara abakomeretse, aho benshi bajyanywe mu bitaro
bitandukanye byo muri uwo mujyi, harimo n’ibitaro bikuru bya kaminuza bya
Maiduguri. Abari aho bavuga ko hari n’imirambo myinshi yabonetse aho ibyo
bitero byabereye, nubwo umubare nyawo w’abapfuye utaratangazwa ku mugaragaro.
Inzego
z’ubuyobozi zatangaje ko amatsinda yihariye ashinzwe gusaka no gukuraho ibisasu
yoherejwe muri ibyo bice byibasiwe, mu gihe inzego z’umutekano nazo zafunze imwe
mu mihanda kugira ngo hirindwe ibindi bitero bishobora gukurikiraho.
Ibi bitero
bikekwa ko byakozwe n’imitwe y’abahezanguni ikorera muri ako karere, irimo Boko
Haram ndetse n’ishami ry’umutwe wa Leta ya kisilamu muri afurika y’uburengerazuba
Nyuma
y’igihe cyari kimaze gisa n’aho gituje i Maiduguri, ibi bitero byongeye gutera
impungenge ko umutekano ushobora kongera kuzamba mu majyaruguru ya Nigeria. Mu
myaka irenga 15 ishize, ibikorwa by’iterabwoba byahitanye ibihumbi byinshi
by’abantu ndetse binatuma abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.
Ubuyobozi
bwa Nigeria burasaba abaturage gukomeza kuba maso, cyane cyane muri ibi bihe
igisibo cya Ramadan cyegereje kurangira, kuko bifatwa nk’ibihe byoroshye
kwibasirwa n’ibitero by’umutekano muke.
Like This Post? Related Posts